00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mwishywa wa François Mitterand mu rukundo rudasanzwe ku batinganyi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 5 December 2016 saa 11:17
Yasuwe :

Ubwo yari yatumiwe mu kiganiro Thé ou café kinyura kuri Televiziyo ya France 2, kuwa 4 Ukuboza 2016, Frédéric Mitterrand wigeze kuba Minisitiri w’Umuco n’Itumanaho akaba n’Umwishywa wa Perezida François Mitterand; yahishuye uko yakomerewe n’ubuzima bw’urukundo avuga no ku nkuru zitangaje kuri we.

Frédéric Mitterrand w’imyaka 69 nkuko yabivuze mu gitabo aheruka gusohora kitwa ‘Mes regrets sont des remords’ ugenekereje bishatse kuvuga ngo ‘Ibyo nicuza nibyo bingarukamo’ yongeye kubigarukaho avuga ku gahinda n’ihungabana aterwa n’ubuzima bw’urukundo yanyuzemo.

Mitterand aganira n’Umunyamakuru Catherine Ceylac wa France 2, yahishuye ko yagize ubuzima bw’urukundo bukomeye kuko bwari buhabanye n’amahame rusange yemerwaga.

Yakundaga abahungu kurusha abakobwa. Icyakora ngo yakundaga n’abagore cyane ariko atabashakaho igitsina.

Ati “Birababaje, birumvikana kubona hari abagore benshi nashoboraga gukunda cyane ariko simbikore.”

Nubwo yavutse kubana kw’abahuje ibitsina bitagaragara neza muri sosiyete, Mitterand avuga ko yakomeje kubana n’ibyo byiyumviro biteye ikimwaro.

Mitterand yatangaje byinshi ku buzima bwe bwihariye, ariko asa n’uwifashe ku bijyanye n’urukundo bitewe no kwirinda ko abana be batatu n’abuzukuru be babiri byabagiraho ingaruka zitandukanye.

Muri icyo kiganiro, Frédéric Mitterrand, yanahishuye inkuru zitangaje, zirimo kuba yaritereshejeho imisatsi inshuro eshatu akicuza kuba atarabishishikarije Jérôme Cahuzac wahoze ari Minisitiri ushinzwe ingengo y’imari ushinjwa amanyanga mu misoro yagombaga gutangwa n’ivuriro rye rizobereye mu guteraho abantu imisatsi.

Gusa inkuru itangaje cyane ni aho avuga ku wahoze ari Perezida wa Libya, Mouammar Gadhafi, yamusabye ko baganira mu myaka ya za 80, akabyanga.

Frédéric Mitterrand yigeze kuba Minisitiri w’Umuco n’Itumanaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages