Iyo abantu bari kumwe mu rugo, baba basangiye byinshi ariko ingingo y’imitungo y’urugo n’uko ikwiye gucungwa usanga hari ubwo itumvikanwaho neza.
Hubert Sugira Hategekimana, umuhanga mu bijyanye n’imibanire, asobanura ko usanga ibijyanye n’umutungo bitaganirwaho mu miryango kandi ari imwe mu mpamvu ziteza gatanya.
Ati “Imwe mu mpamvu zitera gutandukana cyangwa amakimbirane mu miryango, ibintu by’umutungo biza imbere impamvu biza imbere ni uko ari ikintu abantu badakunda kuvuga mu muco wacu.”
“Ikikwereka ukuntu abantu batabivugaho, hari amashusho yigeze gusohoka aho umugabo n’umugore bageze ku murenge bagiye gusezerana, babajijwe uko bashaka gusezerana umugabo avuga ibye n’umugore ibye. Bigaragaza ko batigeze bicara ngo babivuge bagire ibyo bemeranya.”
Yakomeje avuga ko umutungo cyangwa amafaranga ari kimwe mu bigize ubuzima bwa muntu cyane mu rugo, bityo bikwiye kuganirwaho byimbitse mu kwirinda amakimbirane.
Ati “Ubuzima bwacu bwa buri munsi bugendera ku mafaranga, umutungo iyo atari ikintu muvuganyeho kizana ibibazo.”
Mu bikorwa bya muntu hakenerwa amafaranga n’ibindi, mu rugo rw’abashakanye usanga hibazwa ukwiye kubazwa iby’amafaranga n’uko akwiye gukoreshwa.
Sugira avuga ko mu gucunga umutungo w’urugo, hagomba kureba ubifitiye ubushobozi wabikora neza.
Ati “Ntabwo nibaza ko hari umuntu umwe kuko abantu bagira ububasha n’ubushobozi butandukanye, umuntu wakabaye umugenzuzi w’imari y’urugo ni uyigenzura neza.”
Yakomeje avuga ko uburyo bwiza bwo gucunga umutungo w’urugo ari ubwo abashakanye bumvikanyeho kandi bubahesheje umutekano bombi.
Ati “Uburyo bwiza bwo gucunga umutungo w’urugo ni uburyo mwumvikanyeho kandi buri umwe wese yabyemeye n’umutima we nta buryo bumwe bubaho bwo kuwucunga mu rugo.”
Izi ngingo n’izindi ni zo ziganirwaho muri ‘Kigali Family Night’ iteganyijwe ku wa 28 Mutarama 2024 kuri Park Inn Hotel.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!