Ni umunsi usanga umujyi ucicikanamo indabo, n’izindi mpano zifunze neza, n’ubwo aba atari umunsi w’ikiruhuko rusange, ariko ntawatinya kuvuga ko abamotari n’abandi bantu bashyira abantu ibintu (courier/ delivery) ndetse n’abafunga impano n’indabo baba babonye icyashara.
Gusa iyo urebye ubona ibikorwa byinshi bikorwa kuri uyu munsi ari ibikorerwa abakobwa cyane, mbese uba ubona Saint Valentin yarabaye nk’umunsi wo kwereka urukundo abagore n’abakobwa.
Ariko ku rundi ruhande iyo uganiriye n’abakobwa, abenshi bakubwira ko impamvu badakunze gutanga impano kuri uwo munsi ari uko kubona impano yo guha umugabo bigoye kuko bo ntabwo wabaha ibintu byoroshye nk’ibyo wabona uha umukobwa kandi bikabashimisha.
Ku munsi wa St Valentin abakobwa usanga ibyo bahabwa cyane ari indabo, imikufi, imyenda nk’amakanzu, inkweto, amasakoshi, bikajyana n’icyo kunywa akunda nka champagne cyangwa wine, cyangwa chocolat n’utundi tuntu nk’utwo.
Kugira ngo ubone ukuntu ibintu by’abakobwa biba byoroshye usanga hari n’aho bagiye bafunga impano zirimo ibyo byose ku buryo ugenda wishyura uhita ubimushyira cyangwa ukababwira aho babyohereza.
Ni gake uzasanga impano zigenerwa abagabo zifunze nk’uko, ku buryo nawe uyigura ukamutungura.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe impano nziza waha umukunzi wawe w’umugabo kandi zikamushimisha.
Abagabo ni abantu bakunda kwihagararaho ku buryo n’iyo umubajije icyo yumva ashaka ko wamuha nk’impano akubwira ko ntacyo, nyamara biba bihari ni uko aba yumva adashaka kukugora, cyangwa akaba yumva ari ikibazo cy’igihe icyo kintu azageraho akakigurira.
Ni mu gihe abakobwa bo aba yarakoze icyitwa ‘wish list’ cyangwa urutonde rw’ibintu yifuza kuba yahabwa nk’impano, n’ubwo nawe ibyo atabonye birangira abyiguriye.
Kera mu gutanga impano wasangaga abakobwa batanga amasengeri, amasogisi, imyenda y’imbere (boxer) yakabya akarenzaho isaha n’umukandara.
Mu gihe tugezemo izo ntizikiri impano zo gutanga pee! Dore ko abahungu bageze aho bakanagaragaza ko rwose izo mpano batazishimira.
Ibyo rero byatumye kubona impano yo guha umugabo bisa n’ibigoranye, ariko ku rundi ruhande ubitekereje neza ntabwo bigoranye cyane, bisaba kumenya ibyo akunda gusa no kureba n’ibiki akeneye.
Niba umukunzi wawe akora akazi ko mu biro, ku buryo ari wa muntu umara amasaha menshi mu biro ndetse akoresha imashini (computer) wamugurira ‘computer stand’ niba akoresha laptop, ku buryo bimurinda kunama cyane mu mashini, ibishyira mu kaga umugongo we.
Ushobora kumugurira kandi icupa ryo kunyweramo ikawa (coffee tumbler) wabishaka ukarishyirishaho amagambo runaka azajya amwibutsa ko ari impano y’umukunzi. Wamuha kandi agatabo azajya yandikamo gahunda ze zitandukanye (agenda/diary) nayo yanditseho amagambo meza, imitako yo mu biro, cyangwa ikote (costume) ryo kujyana mu kazi, mu nama n’ahandi.
Niba ari umuntu ukunda gukora siporo cyangwa ukunda kujya muri gym, wamugurira gants (gloves) zo muri siporo zituma atazama amabavu mu ntoki. Icupa ry’amazi, imyenda n’inkweto bya siporo, igikapu cyo kujyana muri siporo, akantu ko gushyiramo telefone igihe ari muri siporo, ndetse ukaba wanamwishyurira ifatabuguzi (membership) ry’aho akorera siporo ukwezi kumwe cyangwa abiri, n’ibindi.
Saint Valentin iba mu bihe by’ubukonje, imvura iba ikunze kugwa cyangwa hakaramuka hakonje. Bivuze ko guha umuntu ikintu cyo kwifubika nk’ikote, umupira w’imbeho mwiza, n’ibindi byo kwifubika yaba ari impano nziza.
Ku muntu udakunda kwambara amashati n’ibintu by’amakote cyane, wamuha imipira (T-shirts), imyenda isa (matching sets/two pieces), igiye iri mu mabara akunda kandi agaragara neza.
Niba ari umuntu wambara imikufi (jewelry) wamukoreshereza imikufi iriho ibintu wowe na we muziranyeho, n’andi magambo meza.
Muri ibyo byose ushobora kongeraho umubavu (parfum) akunda cyangwa uwo wumva umubereye, inkweto, imashini yogosha ubwanwa niba abufite akaba ntayo agira, ingofero niba azikunda, isaha y’ikoranabuhanga (smart watch), lunette z’izuba, ecouteur, pochette za telefone, n’ibindi utibagiwe icyo kunywa akunda.
Abagabo ukunze gusanga batita ku buryo mu nzu batuyemo hagaragara, usanga nyine ari intebe, televiziyo, akabati karimo ibikoresho nabyo ubona bibaze. Uyu muntu ushobora kumugurira imitako yo mu nzu, ibintu bihumuza mu nzu nka air freshener, bougie zihumura, ibikoresho byo mu gikoni, n’ibindi.
Niba afite imodoka ushobora kumugurira akantu gafata telefone ko mu modoka, kumuhindurira imyenda y’intebe zo mu modoka, kugura akantu kambikwa volant (steering wheel cover), ‘tapis’ zo mu modoka, ukaba wanamutungura uwo munsi ukamugurira lisansi ari bukoreshe uwo munsi cyangwa icyo cyumweru.
Hari abakunda gukina imikino yo ku mbuga nkoranyambaga izwi nka video games. Iyi mikino igira ibikoresho byayo (PS) kandi bigira ibyiciro nk’uko na telefone zigira ibyiciro.
Kugira ngo ubyumve reka dufate urugero rwa iPhone, nk’uko buri mwaka hasohoka ubwoko bushya bugiye bufite imikorere yisumbuye ku zabanje ni nako no mu bikoresho by’iyo mikino bimeze ariko byo ntibisohoka buri mwaka. Icyo usabwa ni kumenya icyo ari gukoresha ni ikihe ngo ube wamugurira icyisumbuyeho.
Ibyo kandi wabikora no ku bindi bikoresho byose by’ikoranabuhanga akoresha nka telefone, mudasobwa, isaha, n’ibindi.
Impano kandi ntabwo ari ibifatika gusa ahubwo ni urwibutso umuntu aba azahora azirikana. Ushobora uwo munsi kumusohokana ukamujyana ahantu heza, mukagirana ibihe byiza byose byishyuwe nawe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!