Mu myaka ibihumbi ishize ubwo abantu bari bagitunzwe no guhiga hamwe no gukora indi mirimo y’amaboko itandukanye, abantu babyibushye ni bo babashaga kurama imyaka myinshi. Kugira ibinure byinshi mu mubiri byatumaga umuntu ashobora kumara iminsi atarya, ntazahazwe n’indwara, akanabasha kuba ahantu hari ikirere kibi.
Abantu bafite ibinure byinshi mu mubiri babasha kwihanganira ubukonje bwinshi, kubera ko imibiri yabo irekura ubushyuhe gake gake ugereranyije n’abantu bananutse.
Na none mu gihe habayeho impanuka, umuntu ubyibushye aba afite amahirwe yo kudakomereka cyane nk’abantu bananutse. Mu mico imwe n’imwe, cyane cyane iyo muri Afurika, kubyibuha bifatwa nk’ikimenyetso cy’ubukire, kugira amagara mazima no kurya neza. Iyo umuntu ananutse, akenshi bituma abandi batekereza ko akennye cyangwa se arwaye.
Iyo ubyibushye, uba uzi ko abantu bagukunda uko uri, kandi nta bwoba uba ufite bw’uko uzabyibuha bakakwanga kuko n’ubundi uba ubyibushye. Na none urya ntacyo wikanga, dore ko abantu benshi babyibushye bikundira kurya.
Kubyibuha ntibyabonwaga nk’ikibazo mu myaka mirongo itanu ishize, kubera ko Isi abantu babagamo yari itandukanye cyane n’iyo tubamo uyu munsi, haba mu rwego rw’ubukungu, imibereho, ubuvuzi n’umuco.
Mu mateka hafi ya yose y’abantu, kubona ibyo kurya byari ingorabahizi, kandi abantu bagombaga gukora imirimo y’amaboko kugira ngo baramuke.
Umuntu wabashaga kubona ibyo kurya byinshi akabyibuha yabaga ari umuntu ukize, aho kuba umuntu urya indyo mbi nk’uko bimeze muri iki gihe. Abantu bahoraga muri siporo kuko bagombaga kugenda ibilometero byinshi n’amaguru, bagahinga, bagaterura ibintu biremereye, kandi bagakora indi mirimo y’amaboko yatumaga imibiri yabo itwika ibinure mu buryo bworoshye.
Kubyibuha byahindutse ikibazo ubwo inganda zazaga, ibyo kurya bikaboneka ku bwinshi, kandi imirimo yakorwaga n’amaboko igahabwa amamashini. Abantu benshi bakora imirimo itabasaba gukoresha imbaraga, kandi bakarya ibyuzuye ibinure n’amasukari.
Ibyo bituma benshi bisanga bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije, kandi imibiri yabo ifite intege nke kubera kutayikoresha. Ibyo bibashyira mu byago byo kurwara umuvuduko ukabije w’amaraso, diyabete, umutima, gusinzira nabi, sosiyete ikabacira imanza.
Kuva mu myaka ibihumbi ishize, kubyibuha ntibyigeze biba ikibazo, kugera ubwo haziye imibereho abenshi bita ko iteye imbere. Na none imico y’amahanga isingiza kunanuka yatwinjiyemo, dutangira kumva ko kubyibuha ari ikibazo.
Igihe kirageze ngo dushake umuti w’ikibazo aho gushaka umuti w’ingaruka. Kurya ibyo kurya byangiza umubiri bifatwa nk’ibisanzwe, ariko kubyibuha bikaba ari byo bifatwa nk’ikibazo nyamara ahubwo byo ari ingaruka. Niba dushaka igisubizo kirambye, tugomba guhindura imibereho, tugahitamo gukoresha imibiri yacu, kandi tukarya ibyo kurya bitadutera umubyibuho ukabije. Nubyibuha kubera ko ari ko umubiri wawe uteye, nta kibazo kizaba gihari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!