Abagabo badafite amakuru ahagije ku gusiramura barabitinya ndetse bakabuza n’abagore babo gusiramuza abana b’abahungu, mu gihe ubuyobozi bw’ibitaro baherereyemo buvuga ko abatamenya amakuru ari abatitabira gahunda zitandukanye bivugirwamo.
Bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Rulindo Umurenge wa Masoro, bavuga ko uwisiramuje igisebe cye gitinda gukira, ntabashe gukora imibonano mpuzabitsina, umugore we akaba yamuca inyuma.
Aba bagabo bakomeza bavuga ko nta makuru ahagije bafite ku gusiramurwa, bigatuma bamwe muri bo batanabyitabira.
Bavakure Andre ni umwe mu baganariye na IGIHE, yagize ati “Impamvu abagabo bamwe hano tutisiramuza mbona biterwa n’amakuru make tubifiteho, tubisobanukiwe twabyitabira nk’uko twitabira izindi gahunda. Twumva bavuga ko igisebe gitinda gukira umugore akaba yakwigira ahandi gushaka ibyo utakimukorera.”
Uwitwa Kayinamura ati “Numva bavuga ko igisebe cy’umuntu wisiramuje gitinda gukira, yewe n’umwana wange sinakwemera ko umugore amujyana kwa muganga ngo bamusiramure.”
Dr Fundi Gatare Fred, umuyobozi w’ibitaro bya Rutongo mu Murenge wa Masoro aganira na IGIHE yavuze ko abaturage kuba batabisobanukiwe biterwa ahanini no kutitabira ibiganiro bigenda bitangwa.
Dr Gatare agira ati “Twigeze kubikora duhereye ku rubyiruko tubabwira ibyiza byo kwisiramuza benshi barabyitabiriye, kugeza ubu iyo gahunda yarahagaze ariko abajyanama b’ubuzima barabibakangurira, kandi ku bigo nderabuzima no ku bitaro bakomeza kubisobanurira abaturage.”
Dr Fundi yakomeje avuga ko hari abamaze kubyumva kuko nk’urubyiruko rwo mu Murenge wa Masoro n’indi mirenge bihana imbibi rwisabira gusiramurwa, kuko ruzi ibyiza byabyo, kandi ko bafite gahunda yo gukomeza gushishikariza abagabo bakiri bato kwisiramuza byaba na ngombwa bakabasanga no mu ngo zabo.



















TANGA IGITEKEREZO