00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Umusore n’inkumi basigaye bafatanya gushaka inkwano

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 21 January 2016 saa 12:26
Yasuwe :

Ubushobozi bucyebwo kubona inkwano, ni imwe mu mpamvu abasore batanga nk’imbogamizi ituma bagorwa no gushaka,bamwe bagatinda iwabo; kuri ubu hamwe na hamwe abakobwa n’abahungu batangiye kwishyira hamwe ngo bafatanye gushaka inkwano.

Hamwe mu ho iki kibazo kigaragara ni mu Karere ka Rulindo, aho umusore wabuze inkwano yaciwe n’iwabo w’umukobwa yakunze, kuri ubu bombi baje mu Mujyi wa Kigali gufatanya gushaka ibihumbi 200 ababyeyi b’umukobwa bifuza nk’ikwano.

Nyuma yo kubona ko nta handi bashobora gukura amikoro, Muhashyi na Nyiramwiza (amazina yahinduye) bombi bakomoka mu Murenge wa Murambi, bahisemo inzira y’ubufatanye bwo gushaka inkwano.

Hashize imyaka ibiri umusore ageze mu Mujyi wa Kigali naho umukobwa ntaramara umwaka, bombi bakora akazi gaciriritse mu Karere ka Gasabo. Bamaze igihe kitari gito bakundana ndetse ngo bemeranyije kuzabana nk’umugore n’umugabo, ariko magingo aya bazitiwe n’uko Muhashyi atarabona inkwano.

Kwa Databukwe banciye inkwano y’amafaranga ibihumbi 200

Muhashyi yavuze ko mu myaka ibiri ishize, ari bwo yabwiye iwabo wa Nyiramwiza ko yifuza gushaka umukobwa wabo, na bo ngo ntibazuyaje kumumwemerera, ariko bamusaba ko azabakwera amafaranga ibihumbi 200, ariko arayabura kuko nta kazi yagiraga uretse kuba umuhinzi uciriritse.

Ati “Inkwano maze kuyibura mu mwaka wa 2014 nafashe icyemezo cyo kuza gukorera amafaranga mu Mujyi wa Kigali, ubu nkora akazi ko kuvoma amazi ariko kubera ko amafaranga yabuze imyaka ishize ari ibiri sindabona ibihumbi 200. Umukunzi wanjye yemeye kumfasha kugira ngo inkwano iwabo bashaka izaboneke”.

Nyiramwiza, yatangarije IGIHE ko amaze igihe kitageze ku mwaka mu Mujyi wa Kigali, aho akora akazi ko gufasha abafungi (Aide maçon) ariko ngo afite intego yo kunganira umukunzi we kubona inkwano.

Yagize ati “Ninjye mfura iwacu, ndamutse nshatse umugabo ntakowe byababaza ababyeyi banjye. Nabonye rero akomeje kubura inkwano mpitamo kuza gukorera amafaranga ngo mufashe ayo bamuciye aboneke vuba.”

Muhashyi na Nyiramwiza bombi bafunguje konti zitandukanye mu Murenge Sacco Gatsata, bakaba bafite icyizere ko uyu mwaka wa 2016 uzajya kurangira bayagwije.

Mu gihe bamwe mu basore bavuga ko kubura ikwano ari kimwe mu bituma batinda gushaka, cyangwa se bahitamo kwishyingira, hari n’abandi biyemeje gufatanya gushaka ikwano mu gihe hari n’abemera bakikopesha inkwano ikazatangwa nyuma baramaze kubana.

Amategeko mbonezamubano y’u Rwanda avuga ko inkwano ari ishimwe rihabwa ababyeyi b’umukobwa bashimirwa ko bareze neza.

Kuri ubu ariko hari abanenga uburyo bamwe mu babyeyi basaba abasore inkwano zihanitse, bigatuma hari abakerezwa gushaka no gushaka ikwano, mu gihe abandi bafata amadeni ataborohera kwishyura.

Hari abasore n’inkumi biyemeje gufatanya gushaka inkwano

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages