00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sinateraga akabariro ngo nyurwe kubera kuvunisha umugore wanjye - Ubuhamya bw’umugabo wahuguwe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 1 November 2025 saa 11:23
Yasuwe :

Nganji Cyriaque na Iradukunda Chantal batuye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Ruramira, bavuga ko bari bamaranye imyaka itandatu babana mu ntugunda kubera kuvunishanya byanakuruye amakimbirane mu rugo rwabo.

Izo ntonganya za buri munsi zageze aho n’amabanga y’abashakanye (gutera akabariro) atamunyura kuko umugore yabaga yarushye kubera imirimo yirirwagamo wenyine.

Ubu ni bumwe mu buhamya butangwa n’abahawe inyigisho za GALS (Gender Action Learning System) zatumye bahindura imyumvire.

GALS ni uburyo bwo kwigisha ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango hifashishijwe ibishushanyo.

Muri ubu buryo bwa GALS, imiryango ifitanye amakimbirane yigishwamo amasomo arimo indoto y’ubukungu, igiti cy’uburinganire, ikarita y’imibanire, ubusumbane hagati y’umugore n’umugabo n’andi.

Nganji n’umugore we batuye mu Murenge wa Ruramira mu Kagari ka Bugambira mu Mudugudu w’Amashya.

Yavuze ko ubwo yashakanaga n’umugore we yahise asa n’uwumva ko ashatse umukozi uzamufasha imirimo yose yo mu rugo.

Ati “ Sinateraga akabariro ngo ndyoherwe kubera kuvunisha umugore wanjye, iyo ntabonaga ibyo byishimo rero numvaga ko atakinyitayeho, yabaga yarushye kubera kwirirwa muri ya mirimo yo mu rugo, maze kwiga za nyigisho za GALS rero nabonye ko ngomba gufatanya n’umugore wanjye, nisubiraho ngira imwe mu mirimo mufasha.’’

Nganji yavuze ko barebeye hamwe imirimo buri wese akora mu rugo basanga iy’umugore ariyo myinshi cyane kuko iyo bavaga guhinga, umugore yatahanaga inkwi, amasuka, yagera mu rugo akajya kuvoma amazi yo gutekesha, agateka, akoza amasahani n’ibindi bitandukanye mu gihe umugabo we yahitaga yigira mu isantere akagaruka byahiye.

Iradukunda Chantal yavuze ko kuva aho batangiriye kumvikana, umugabo akamufasha imirimo imwe n’imwe bakanajya inama mu byemezo by’urugo, bahise bubaka inzu bava mu bukode, bashinga butike, umugabo agura na moto.

Ati “Ubu ibintu bimeze neza mu rugo iterambere ryaraje, ntabwo bikiri nka mbere.’’

Umukozi ushinzwe iterambere ry’abaturage mu mushinga wa KIIWP ugira uruhare muri izi nyigisho, Gisa Shakila, yavuze ko inyingisho za GALS zimaze guhabwa abantu ibihumbi 16 bo mu Karere ka Kayonza, aho imiryango 500 muri bo yahise inemera gusezerana imbere y’amategeko ikava mu makimbirane.

Ati “Izi nyigisho za GALS zimaze kwigishwa abaturage ibihumbi 16 muri aka karere ka Kayonza ku bufatanye n’umushinga KIIWP, hari abahuguwe ari umuryango ariko harimo n’abahuguwe ari umwe umwe mu muryango kandi turishimira ko ziri guhindura abantu.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko muri ubu bukangurambaga bafasha abaturage kuva mu makimbirane no kubakangurira gusezerana imbere y’amategeko.

Ati “ Turashishikariza ababana mu buryo butemewe n’amategeko gusezerana kuko iyo abantu babanye bakimbiranye bigira ingaruka ku bana, iyo bakimbiranye bigira ingaruka ku iterambere kuko ntabwo mwabasha gukora ngo mwiteze imbere kandi mutari kumvikana, icyo tugiraho inama imiryango yose ni ukubasaba kuva mu makimbirane.’’

Kugeza ubu inyigisho za GALS zimaze guhabwa abibumbiye muri Koperative, abayobozi b’inzego z’ibanze mu midugudu n’abaturage. Hari guhugurwa imiryango iri munsi y’umurongo w’ubukene kugira ngo ive mu makimbirane itere imbere.

Umuryango wa Nganji na Iradukunda wishimira ko usigaye ufatanya imirimo yo mu rugo
Akanyamuneza ni kose mu rugo rwabo
Nyuma yo gushyira hamwe, uyu muryango waguze moto unashinga butike ikorwamo n’umugore
Imiryango irenga 500 imaze gusezerana ibikesha inyigisho yahawe muri gahunda ya GALS

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages