Mu kiganiro gica kuri televiziyo France 2, Sonia Rolland yarijijwe n’ibyo yibutse byabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umufaransakazi Sonia Rolland wavukiye mu Mujyi wa Kigali, mu mwaka wa 1981, ku mubyeyi w’Umunyarwandakazi, Landrada Rolland, n’Umufaransa Jacques Rolland, yavuye mu Rwanda we n’ababyeyi be bahunze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; iyo abyibutse afatwa n’ikiniga kinshi.
Nk’uko tubikesha France 2, Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’U Bufaransa mu 2000, ku mugoroba wo ku wa 24 Mata 2013, yatangaje n’agahinda kenshi ibyo yibuka byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu kiganiro kitwa “La Parenthèse Inattandue” gica kuri France 2, kiyobowe na Frédéric Lopez.
Sonia Rolland yasangije amahanga bike yibuka yabonye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo yari afite imyaka 13 gusa y’amavuko.
Mu byo Sonia Rolland yibuka, atangaza ko harimo igihe cy’amasasu menshi cyane yumvise ari ku ishuri ubwo yigaga mu Ishuri ry’Abafaransa ( Ecole Francaise) i Kigali, agaragaza ubwoba bukabije yagize we na bagenzi be, agera n’aho arira.
Yagize ati “Twari mu ishuri twumva amasasu akabije, umuyobozi w’ikigo ahita agenda, adusigana n’abarimu aribo bagomba kuturinda. Twahise twirukira mu nsi y’ameza, ndi kumwe n’inshuti yanjye twiganaga yari ifite ubwoba bukabije aho yatitiraga mu mavi, ngerageza kumuhumuriza. Ku bw’ amahirwe twari dutuye hafi y’ishuri bahita bantahana.”
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Sonia Rolland yagarutse mu Rwanda ubwo yari amaze kuba Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 kugira ngo ashyire mu bikorwa umuryango yise ‘Sonia Rolland pour enfants’ wo gufasha abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



















TANGA IGITEKEREZO