Ubu ni ubuhamya bw’umwana w’imyaka 13 wamaze amezi agera kuri abiri afatwa ku ngufu n’umugabo wa nyina yakuze afata nka se umubyara.
Sandrine Ishimwe (amazina yahinduwe) yagaragarije IGIHE agahinda gakomeye, n’ubuzima yabayemo ahishira ihohoterwa ryamukorewe.
Yicaye mu ruganiriro rw’ikigo Centre Marembo mu Mujyi wa Kigali, yavuganaga agahinda gakomeye amarira amuzenga mu maso.
Yagize ati "Nitwa Sandrine Ishimwe,mfite imyaka 13, mama wanjye yashatse undi mugabo mfite umwaka umwe gusa.
Nubwo uwo mugabo yari umunyamahane atinywa na bose, njye nakuze mbona ari inyangamugayo ku buryo akenshi aho yajyaga twajyanaga nkumva nta kibazo.
Ku itariki 17 Gicurasi 2015 mu masaha y’umugoroba mama yari yagiye mu kazi nk’uko byari bisanzwe nanjye ndi mu rugo na basaza banjye babiri na murumuna wanjye ndetse na mushiki wa papa(Umugabo wa mama) wari waje kudusura.
Uwo mushiki wa papa yari ategereje ko aza akamuherekeza nanjye ntegereje ko aza akampa amafaranga nkagura amavuta yo guteka.
Yageze mu rugo nka saa moya z’ijoro yasinze arabanza aherekeza mushiki we, ubundi aragaruka atubaza icyo dushaka hagati yo kuduha inzoga yari yazanye cyangwa kutugurira amandazi, duhitamo amandazi, ahita ambwira ngo ninze tujyane njye kuyazana."
Uko natangiye gufatwa ku ngufu n’uwo nafataga nka papa
"Twageze kuri butike agura amandazi atanu ntiyazana amavuta ambwira ko ibiryo tubirira aho, dutashye anyereka indi nzira ducamo itugeza mu rugo.
Twaragiye tugera ahantu hari ibiti by’isombe arambwira ngo agiye kwihagarika arangije afata igitsina cye arakinyereka ambaza niba uwambwira ngo turyamane nabyemera ndamuhakanira, nibwo yahise ambwira ngo ninkore ku gitsina cye nanze akinshyira mu ntoki ku ngufu, ariko ubwo mbere yaho turi munzira nabwo akaba yari yagerageje ku nkora ku gistina ngo ari kureba ko nameze insya.
Twageze ahantu hegereye mu rugo arantega ankandagira amaguru yombi ayatandukanyije amaboko nayo ayafatira ku giti ubundi aransambanya.
Narebye mu rugo mbona nta muntu n’umwe ushobora kumbona kuko itara ritakaga.
Twageze mu rugo tumaze kurya, arampamagara antuma umuhoro, awushyira munsi y’igitanda ambwira ko nindamuka mbivuze azanyica njye na mama kuko n’ubundi turi umwanda.
Kuva iryo ijoro iyo mama yabaga adahari, papa yaransambanyaga yarangiza kubikora akanyereka wa muhoro akambwira ko nimbivuga azanyicana na mama, kubera gutinya kubibwira mama nabibwiye umusaza wabaga mu rugo nawe ambuza kubibwira mama kuko yakekaga ko yahita abibwira papa.
Umunsi umwe rero mama yaratashye afata umukoba w’igare arankubita anziza kuba ntatekeye umugabo we, inkoni zindembeje kwihangana byarananiye mpita mvuga ngo noneho papa aranyica naramuka abimenye.
Yahise ambaza icyabaye murondorera uko byose byagenze ambaza impamvu ntabimubwiye kare ngo anjyane kwa muganga ngo bantere urushinge rundinda kwandura Sida; ambwira ko umugabo we imiti anywa ari igabanya ubukana.
Umugore duturanye yagiriye mama inama yo kubimenyesha polisi na yo itwohereza ku bitaro bya Kanombe, nyuma ariko batubwira ko ibimenyetso bidahagije ngo papa babe bamufunga."
Papa yaje gufungwa, mama biramubabaza cyane
"Mu ntangiriro z’ukwezi ka karindwi rero mama yarwaje umwana biba ngombwa ko bamushyira mu bitaro, Ubwo papa ahita ambwira ngo nibwo ngiye ku mubona.
Yatangiye kujya ansambanya ntacyo yishisha ubundi akambwira ngo n’ubundi ni rimwe cyangwa kabiri bakamufunga, ubanza hari uwari waramubwiye ko twamureze.
Ku itariki 7 Nyakanga rero nabwo papa(Umugabo wa mama) yaje kumfata ku ngufu ari nijoro, nagerageje kumusaba imbabazi yanga kunyumva agera naho afata urutoki akajya anjomba mu gitsina, umunsi ukurikiyeho yiriwe mu rugo nanjye ndamucunga mwiba telefoni mpamagara mama aho yari kwa muganga ndabimubwira ahita asaba umugore duturanye kuza kundeba.
Twahise tujyana n’uwo mugore kuri Polisi ubwo tuvuyeyo ambwira kujijisha papa nkamubwira ko mama yambwiye gucira abahyitsi ibigori kugira ngo atamenya ko twamureze.
Icyo gihe abapolisi baraje abanza kwanga gufungura kuko yari yifungiranye mu nzu, nka saa ine z’ijoro ni bwo bamujyanye ku mufunga.
Kuva mu kwezi kwa Gatanu kugeza mu kwa Karindwi sinshobora kubara inshuro nafashwe ku ngufu n’uwo nakuze mfata nka data dore ko uko mama yabaga adahari yansambanyaga."
Uko nageze muri Centre Marembo
"Nyuma y’uko papa afunzwe umwe mu baturanyi bacu yasabiye ko naba ngiye kuba muri Centre Marembo isanzwe ifasha abakobwa bagiye bahura n’ibibazo by’ihohoterwa, ngezeyo bansubiza mu ishuri dore ko nari maze n’iminsi ntiga kubera ko ari jye wasigaraga ku rugo.
Aho ngereye mu kigo (Centre Marembo) mama yahise atangira kunshyira ku nkeke ngo namufungishirije umugabo ngo ninkore ibishoboka mufunguze nibiba ngombwa mbeshyere undi muntu ngo nintabikora aziyahura.
Yageze ubwo ambwira ngo aho kubura umugabo we n’abana be njye yambura, yampaye imiti ambwira uko nyikoresha kugira ngo umugabo we afungurwe, ndetse atangira no kujya ankurikirana ku ishuri rishya nigagaho, akajya yohereza abantu bo kunshimuta bigeraho umuyobozi waryo asaba ko ntazasubirayo kuko batashobora kuncungira umutekano.
Nyuma y’ibi byose byambayeho, ikimbabaza cyane ni uburyo mama wanjye yirengagije ibikomere nakuye mu gufatwa ku ngufu n’umugabo we akanyereka ko jye nta gaciro mfite ahubwo ko akeneye ko umugabo afungurwa.
Ubu numva naramuzinutswe (mama) ku buryo ntifuza kongera kumubona, uwangira umucamanza umugabo we namusabira kutazigera na rimwe afungurwa kugira ngo atazagira undi mwana w’u Rwanda yangiza.
Icyo nifuza ni uko mama yampa amahoro akareka gutuma mvutswa uburenganzira bwanjye bwo kwiga kuko ari byo bizangeza ku nzozi zo kuzafasha abana bose bari mu bibazo nk’ibyanjye."
Abana b’abakobwa bakwiye gushirika ubwoba ntibahishire ibibi bibakorerwa
"Ndagira abana b’abakobwa inama gushirika ubwoba ntibahishire ihohoterwa ribakorerwa kuko ingaruka nyinshi ari bo zigeraho.
Ababyeyi nka mama na bo ndabagira inama yo kwisubiraho ntibakunde abagabo kurusha abana babyaye kandi bakirinda gushyigikira ikibi."




Ibitekerezo 0