00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyo abagore bikururira gutsindwa urugamba rwo kubaka ingo zabo

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 2 July 2017 saa 11:41
Yasuwe :

Kwisuzuma nibwo buryo bwonyine bufasha abashakanye gukomeza kubana mu mahoro no kugirirana icyizere kuko iyo buri wese atisuzumye amakosa ayahirikira kuri mugenzi we, bikazana umwuka mubi mu rukundo.

Inkuru dukesha urubuga elcrema rwandika inkuru z’urukundo n’imibanire y’abashakanye igaragaza ibintu bituma abagore batsindwa urugamba rwo kubaka ingo zabo, zigasenyuka babireba

1. Gushaka kugaragarizwa urukundo bo ntibarutange

Biroroshye gushaka guteteshwa no kwitabwaho birenze kandi niko sosiyete ifata abagore ariko ntibyari bikwiriye ko ushaka ko ibyiza byose bikuzaho nyamara wowe ntugire icyo ukorera umugabo wawe cyo kumutetesha.

2. Kudaha umugabo icyubahiro

Kubaha umugabo nicyo kimugaragariza ko umuha agaciro, iyo rero utabikora uba urimo gutsindwa kubaka urugo rwawe.

3. Gushyira imbere abandi kurenza umugabo we

Ni bibi cyane kugararagiza umugabo wawe ko hari abandi ushyira imbere kumurenza ndetse ukabamurutisha.

Abagore bakunze kugira ingeso yo gushyira imbere abo mu miryango yabo cyangwa inshuti zabo , bakabakunda kurenza uko bakunda abo bashakanye; aho uba warangije gutsindwa urugamba rwo kubaka urugo.

Ku mugore uzi ubwenge, umugabo we aba akwiye kubaruta bose, akamugira uw’ingezi agahora ariwe wa mbere.

4. Guhora wumva ko uri mu kuri

Guhora wumva ko uri mukuri ni ibintu bibi mu mibanire y’bashakanye, kugira ngo mubashe kumvikana n’uwo mwashakanye ugomba guca bugufi, ugatega amatwi ukumva ukanemmera kugirwa inama

5. Gufata ko imibonano mpuzabitsina nk’iturufu ukangisha

Hari abagore benshi bafata imibonano mpuzabitsina nk’intwaro ituma bahabwa icyo bifuza cyose. Niyo yaba ari intwaro ntabwo yaba yo ku mugabo wawe, kuvuga ngo urampa iki cyangwa urankorera iki kugira ngo dukore imibonano mpuzabitsina, uba warushenye.

6. Guhora ugarura mu buzima bwanyu ibyarangiye

Ibyo umugabo wawe yaba yarakoze byose mu buzima bwanyu bwarangiye, ugombz kubireka biba byararanngiye.

Abagore benshi iki kirabatsinda, ugasanga bahora bazura akaboze bagamije gusuzugura abagabo babo no kubereka ko ari abanyamakosa.

7. Gushakisha amakosa buri gihe

Abagore benshi bashakisha amakosa usanga ari bo bahindura abagabo babo babi. Ibyo rero bituma abagabo babahunga cyangwa bakabasiga ,urugo rukaba rurasenyutse.

8. Guhora unenga ibyakozwe

Iyo uri umugore ukunda kunenga bigeraho bikajya bikomeretsa umutima w’uwo mwashakanye . Biramugora akaba yagenda akuvaho buhoro buhoro kuko abona uri indashima . Bikarangira umubuze kubaka bikaba bikunaniye.

Nubwo izi ngingo atarizo zonyine mu gutuma urugo rusenyuka ariko buri wese azi ibyo akora bituma urugo rwe rudatera imbere cyangwa ngo arwishimire uko abyifuza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages