00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyo umusore w’amasoni yatinyuka abakobwa

Yanditswe na

Umutoni Rosine

Kuya 27 May 2016 saa 02:52
Yasuwe :

Ntabwo abantu turemye kimwe, bamwe usanga bazi kuganira, abandi batuje ndetse haba n’abo byanga burundu ugasanga kuba yagira uwo avugisha by’umwihariko uwo badahuje igitsina ari ihurizo rikomeye.

Urubuga elcrema rwagaragaje ibintu bishobora gufasha umusore ucecetse cyane cyangwa bakunze kwita ujunjamye kuba yatinyuka abakobwa akabaganiriza kandi akabisanzuraho.

1.Kwigirira icyizere

Byose bitangirira muri wowe, ugomba kwibona nk’umuntu ufite agaciro ku buryo umugore cyangwa umukobwa ukubonye akwishimira.

Kuba uri umuhungu wigirira icyizere biri mu byatuma umukobwa akwiyumvamo ariko iyo ujunjamye bose baba bamaze kukubona nk’udafite agaciro.

Ugomba kwifata ndetse no kwitwara nk’umuntu ushaka ko abakobwa bamureba bakanamuganiraho neza.

2. Imenyereze kuganira n’abandi

Ni byiza gutangira kwimenyereza kuvugisha no kuganira n’abantu bose baba abagabo ndetse n’abagore.

Uko uganira n’abandi niko uba wiremamo ubusabane n’abandi, kandi uko ugenda ubyimenyereza ushiduka watangiye no kujya uganira n’igitsinagore.

3. Ganira n’umukobwa utagutera ubwoba

Nyuma yo kwiyubakamo icyizere no gutangira kuganira n’abandi, si byiza ko uhita usanga wa mukobwa wakunze ukabigumana ahubwo tangira uganira n’umukobwa usanzwe udafiteho gahunda.

Uko muzagenda muganira umwisanzuraho bizakwereka uburyo uzitwara mu kuganira n’uwo utinya.

Abagabo aho bava bakagera baterwa ipfunwe no kuganiriza umukobwa bumva ko abarenzeho cyangwa bazi ko abarusha icyubahiro.

Ni byiza gutangira uvugisha umukobwa udatinya kuko iyo umutinya n’ubundi ntacyo ubasha kugeraho.

4. Ntukajijinganye

Kujijinganya nacyo ni ikintu ugomba kwirinda kuko bituma usuzugurika imbere y’umukobwa.

Iyo utangiye kujijinganya ku kintu washakaga kumubwira, usanga uba umuhaye umwanya wo kukunyuzamo ijisho.

Ugomba kunoza neza ibyo uvuga n’uburyo ubivugamo ku buryo uwo ubwira adatangira kukujora utaranasoza kuvuga.

5. Ntukitege ibitangaza

Ntukumve ko ubwo wamenye kuganiriza umukobwa ibitangaza bigiye gukurikiraho ugahita umwegukana.

Kwitega ibitangaza bituma umutima uhakomerekera cyane kuko uba witeze ibyiza gusa .
Muvugishe ndetse umuganirize nk’aho witeze ko ibyo umwifuzaho byakunda cyangwa bikanga nibwo bitagutera gusubira habi.

Umusore ugira amasoni ni byiza kubanza kwigirira icyizere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages