00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu ugiye gupfa aba afite ibyishimo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 June 2017 saa 04:54
Yasuwe :

Mu gihe abantu batekereza urupfu nk’urugendo ruteye ubwoba kandi rubabaje, ubushakashatsi bwerekanye ko abiyumvamo ko bari hafi yo kurangiza ubuzima bwabo ku isi baba bishimye.

Ubu bushakashatsi bwashyizwe mu kinyamakuru Psychological Science, bwakozwe hashingiwe ku kugereranya uburyo abantu biyumva iyo batekereje ko bazapfa n’ibyivumviro by’abenda gupfa. Hakusanyijwe inyandiko zagiye zandikwa n’abantu barwaye indwara zidakira n’abandi bakatiwe igihano cy’urupfu.

Umuhanga mu mitekerereze ya muntu wo muri Kaminuza ya North Carolina, Kurt Gray, yavuze ko basanze abantu batekereza ku rupfu rwabo baba bafite ubwoba ndetse bumva bizaba ari bibi, mu gihe abasigaje igihe gito cyo kubaho bo babyakiriye neza.

Ati “Iyo dutekereje ku byiyumviro byacu ubwo tuzaba twegereje urupfu, akenshi dutekereza ku gahinda n’ubwoba. Ariko byagaragaye ko gupfa bidateye agahinda n’ubwoba cyane, ahubwo bishimishije kurenza uko ubitekereza.”

Nk’uko The Independent yabyanditse, aba bashakashatsi banasanze mu bantu baburaga igihe gito ngo bapfe, uko bagenda basatira urupfu ariko umubare w’amagambo agaragaza icyizere, urukundo, n’ibyishimo yagendaga yiyongera.

Ubu bushakashatsi bugamije gushishikariza abantu guhindura imyumvire yabo ku bijyanye n’urupfu no guhindura uburyo bita ku bantu basigaje igihe gito cyo kubaho

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages