Ubu bushakashatsi bwakozwe hagati ya Kanama na Nzeri 2023 ku mpagararizi y’abantu 6.600.
Bwibanze ku bisekuru bitatu by’Abanyamerika, bugaragaza ko hejuru y’abantu bane cyangwa se 28% by’abari mu myaka 18-25 (‘Gen Z:Generation Z)’, muri bo bari muri LGBTQ.
Muri abo abagera, kuri 15% bavuze ko baryamana n’abo bafite igitsina kimwe cyangwa bitandukanye (bisexuals) mu gihe abangana na 5% ari abagabo baryamana n’abandi bagabo ndetse n’abagore baryamana n’abandi bagore (gays & lesbians) mu gihe ibindi byiciro byihariye 8%.
Ku bari mu myaka hagati ya 28 na 43, bo abagera kuri 5% ni abagabo baryamana n’abandi bagabo n’abagore baryamana n’abandi bagore naho 7% ni abaryamana n’abo bafite igitsina kimwe cyangwa bitandukanye.
Abari mu myaka hagati ya 44 na 59 (Gen X), 3% muri bo ni abagabo baryamana n’abandi bagabo n’abagore baryamana n’abandi bagore naho 2% ni abaryamana n’abo bafite igitsina kimwe cyangwa bitandukanye.
Muri bose ubu bushakashatsi, byagaragaye ko ‘Gen Z’ ari cyo gisekuru kirimo ingeri nyinshi za LGBTQ kurusha ibindi ndetse ko bataniyumvamo cyane ibijyanye n’amashyaka ya politiki ahubwo bumva bisanzuye kurusha kugira aho babarizwa.
Ibikorwa byose bya LBGTQ byaretse gufatwa nk’icyaha gihanwa n’amategeko muri Amerika mu 2003, mu gihe gushyingiranwa ku bari muri iri tsinda byemewe n’amategeko kuva mu 2014.
LBGTQ ni umuryango ugizwe n’ibyiciro byinshi by’abantu, bikubiye mu izina rya LGBTQ, aho buri nyuguti ihagarariye icyiciro runaka kigize uwo muryango. Nka L isobanuye ‘Lesbian’, cyangwa abagore bifuza kuryamana n’abandi mu gihe G ihagararira ‘Gay’ cyangwa se abagabo bifuza kuryamana n’abandi bagabo bagenzi babo.
Hari kandi na B ihagarariye ‘Bisexual’, igasobanura umuntu uryamana n’abandi bafite ibitsina byombi, rimwe akaryamana n’abo bahuje igitsina, ubundi akaryamana n’abo badahuje igitsina.
T ihagarariye ‘Transgender’, ivuga abantu biyumvamo kugira igitsina gitandukanye n’icyo bahawe bakivuka, cyangwa icyo bitirirwa magingo aya, barimo n’ababa barihinduje igitsina.
Q ihagarira ‘Queer’, ijambo rikoreshwa mu kuvuga abantu bose bisanga muri ibyo byiciro, ndetse rikanakoreshwa mu gusobanura abantu bakirimo kwiga ku byiyumvo byabo ku bijyanye n’imiterere y’imibiri n’igitsina cyabo, bashyirwa mu cyiciro cya ‘Questioning’.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!