00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubutekamutwe muri Bridal Shower: Impungenge ku itegurwa ry’ibi birori (Video)

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 28 August 2023 saa 11:19
Yasuwe :

Ushobora kuba utarabyitabiriye, ariko niba ukoresha imbuga nkoranyambaga nta kuntu waba utazi ibirori bikorerwa umukobwa witegura kurushinga bizwi nka ‘Bridal Shower’.

Ibi birori ntibivugwaho rumwe ku bijyanye n’itegurwa ryabyo, kuko hari ababona byarahinduye isura bikamera nk’ubutekamutwe no gushyiraho abantu umugogoro wo gutanga amafaranga y’umurengera, kandi ukabona bikorwa ku gahato.

Aganira na IGIHE, Umunyamakuru Anne Marie Niwemwiza yatanze ubuhamya bw’ibidahwitse yaboneye muri ibi birori, avuga ko mu gihe cya none bisa nk’ibyataye umwimerere wabyo nubwo igitekerezo kibiri inyuma ari cyiza.

Yagarutse ku ikusanywa ry’amafaranga abikoreshwamo, aho hari n’aho itsinda ry’abagore n’abakobwa ba hafi y’ugiye kurushinga biba ku mafaranga yakusanyijwe, anatanga urugero rw’ibyo we azi byabayeho

Ati ‘‘Rimwe umuntu yakiriye amafaranga menshi, mu gihe cyo kuyashyikiriza nyirayo ntiyayamuha yose amuha igice, amuhaye igice andi aravuga ngo azayaguramo impano ariko byaje kurangira bigaragaye ko yatwaye menshi na we, hafi rwose icya kabiri cy’ayari yatanzwe.’’

‘‘Urumva niba habonetse nka miliyoni eshatu zo gushyigikira umuntu cyangwa ebyiri bijyanye n’ubushobozi bw’abari mu itsinda, umuntu agafata nk’ibihumbi 400 Frw akayashyira ku mufuka, ni amafaranga mu gihe cy’ubukwe yafasha umuntu ikintu kinini.’’

Ubutekamutwe mu itegurwa ry’ibi birori

Abategura ibirori bya Bridal Shower kenshi bakunda kwifashisha urubuga rwa WhatsApp mu guhuriza hamwe abazabyitabira bose bakanabitangamo umusanzu.

Niwemwiza yavuze ko muri iki gihe hari ikintu cyeze cyo gushitura abantu kugira ngo bazabitangemo amafaranga menshi, inshuti za hafi z’umukobwa ugiye kurushinga zigahita zikora urutonde rw’abazatanga amafaranga, zikabanza zikiyandika zigashyiraho ay’umurengera zizatanga kandi zibeshya, kugira ngo n’abakurikiraho bagire isoni zo gutanga make.

Ati ‘‘Umuntu araje ashyizeho ibihumbi 800 Frw cyangwa 600 Frw cyangwa 500 Frw kandi wenda ntanayatange ari nko gusembura abandi [...] gusembura abandi avuga ati njyewe ninshyiraho aya, n’undi arahita avuga ati rwose uyu muntu turakorana, ubu se atanze aya, njyewe ndajya munsi ye?’’

Niwemwiza yagiriye inama abitabira ibi birori, kutagendera mu kigare kuko ushobora kubitangamo amafaranga menshi wanayagujije ukabikora bitakuvuye ku mutima ugasigarana n’umutwaro wo kuyishyura.

Havugirwamo ibigaragaza abagabo nk’inyamaswa

Umugabo umwe wo mu Mujyi wa Kigali utifuje ko amazina ye atangazwa, yitabiriye ibirori bya Bridal Shower mu bihe bitandukanye afitemo inshingano zo gufotora.

Avuga ko bimwe mu bivugirwa muri ibyo birori nk’inama zihabwa umukobwa, usanga harimo n’ibivuga nabi ab’igitsinagabo bikabagaragaza nk’aho ari inyamaswa.

Umukobwa yagiriwe inama zo kwitondera umugabo bagiye kubana ariko ugasanga ari izitamwubaka cyangwa izatuma agirira ubwoba umugabo we kandi bitari bikwiye.

Ati ‘‘Amakuru bavuga ku bagabo amenshi si yo, kuko uko umugabo wa runaka yitwara si ko uwa runaka yitwara. Noneho ugasanga batanga urugero bati umugabo ni umwana w’undi, umugabo ntuzapfe kumwizera, umugabo nagukubita uzaceceke.’’

‘‘Noneho byagera ku kintu gikomeye cyane kijyanye n’imibanire y’imibonano mpuzabitsina ku bijyanye n’umugabo n’umugore, bihita bifata umugabo bikamuhindura inyamaswa.”

“Akenshi kuko si imwe nagiyemo, bafata umugabo bakamuhindura nk’umuntu w’inyamaswa, bati naza unaniwe ugomba guceceka nyine ukareka agakora ariko ntuzibeshye ngo wangire umugabo.’’

Aha yasobanuraga ko umukobwa abwirwa ko nagera mu rugo n’iyo yaba ananiwe atagomba kwanga gukora imibonano mpuzabitsina n’umugabo we, kandi ibyo ari ibintu byakabaye biganirwaho n’abashakanye kuko n’abagabo bagira umutima bumva bakanashyira mu gaciro ku buryo badashobora guhatira umuntu ko bakora iyo mibonano mpuzabitsina kandi ananiwe.

Niwemwiza yavuze ko hari abagore baba bafite ingo zubatse nabi ugasanga bagira inama uwo mukobwa bavuga abagabo babo, kandi wenda uwo bagiye kurushinga ari umuntu utandukanye cyane n’abo bagabo.

Ati ‘‘Ariko hari ibintu rimwe na rimwe bishobora kuba byakura umuntu umutima [...] hari igihe umuntu ajya kuvuga akavuga ati buriya rero umugabo ni umwana w’undi! Oooh ni byo! Hanyuma umugore we ni umwana wande?’’

‘‘Hari n’abo numva bigisha utuntu tw’udutiriganya ukuntu, ukajyamo ukumva umuntu arakubwiye ngo umva rero buriya uzajye umenya ubwenge, akantu ujye ugashyira ku ruhande dore ejo mu gitondo baguhinduka, ibyo bintu bivugirwamo na byo.’’

Gusa Anne Marie Niwemwiza avuga ko muri ibi birori habamo n’ibyiza cyane cyane ko igitekerezo kibiri inyuma aba ari ugushyigikira umukobwa ugiye kurushinga kandi no mu busanzwe gushyigikira umuntu ari umuco mwiza, ariko agaragaza ko byakabaye binozwa bigategurwa mu buryo buboneye ku buryo nta n’umwe bibangamira.

Yanakomoje ku kuba kandi uwo mukobwa ugiye kurushinga yakabaye agirwa inama muri ibyo birori ari kumwe n’uwo bagiye kubana, kuko bombi baba bakeneye gushyigikirwa no guherekezwa kimwe kugira ngo bazagire urugo rwiza kuko aba ari urwa babiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages