Mu bigo by’ubucuruzi, umuryango w’abantu ndetse n’izindi gahunda zose ziba zifite umuyobozi n’abayoborwa hakenerwa ubwumvikane busobanutse ndetse n’uburyo ubuyobozi bukorwamo bikaba bitabangamira impande zombi ahubwo bikumvwa kimwe.
Umunyamerika Patrick McBane wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa sosiyete Marketplace Solutions, Inc kuva muri 2006 hanyuma akaza kubona ko kuyobora bisaba ubundi buryo bushobora gutanga umusaruro wisumbuye, yashyizeho ikitwa “Transformational Leadership”, tugenekereje mu Kinyarwanda ni “Ubuyobozi Buhindura”, kuva ubwo atangira gutanga amahugurwa ku bigo, amatorero n’abandi bantu babyifuza.
Ubwo IGIHE yamusanga I Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali aho yahuguraga abakozi ba kimwe mu bigo by’ubucuruzi bikorera mu Rwanda, Patric McBane yasobanuye ko kugirango habeho umusaruro mwiza ari uko habaho ubwumvikane hagati y’umukozi n’umukoresha.
Avuga ko kugirango umuntu abe umuyobozi mwiza, bisaba gusobanukirwa no kugira imyumvire siyumbuyeho kuruta uko umuntu yicara akumva akwiriye icyubahiro cya kiyobozi gusa.
Uretse mu bigo bikorera amafaranga, Patrick avuga ko “Transformational Leadership” ikenewe no mu muryango w’abantu, aho umutware w’urugo aba agomba gushyiraho uburyo bumufasha gusabana n’abo mu rugo rwe kugirango birinde amakimbirane.
Pasiteri Umutesi Clarisse, umwe mu bahawe aya mahugurwa, yasobanuye ko byamufashije guhindura uburyo yayoboraga abakirisitu be kuko imyumvire ye yahindutse bihagije.
Ati “Iyi systeme (gahunda) ni nziza cyane kuko ifasha umuntu kubanza guhinduka mbere yo kugira ibyo ahindura”.
Naho Gasangwa Gerald, umupasitoro muri Rwanda For Jesus, ngo aya mahugurwa yamwigishije uburyo bwiza bwo gukemura amakimbirane. Avuga ko mbere yabanzaga gutega abantu amatwi, hanyuma akabakemurira ikibazo akurikije uko abyumva nk’umuntu mukuru ariko ubu ngo arabanza akabumva akamenya uburyo abikemura akurikije amabwiriza akwiriye yo gukemura amakimbirane kandi ngo byatanze umusaruro.
Hejuru ku ifoto: McBane



















TANGA IGITEKEREZO