00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuzima bw’impanga zishaje zaravutse zifatanye bwabereye benshi ibitangaza

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 12 March 2015 saa 11:03
Yasuwe :

Ku myaka 64 y’amavuko, Ronnie na Donnie Galyon ni zo mpanga zavutse zifatanye zishaje kurusha izindi zavutse muri ubu buryo ku Isi.

Ubuzima bwabo bwabereye amayobera abantu benshi batandukanye, barimo na bamwe mu badogiteri kuko akenshi abavutse muri ubu buryo birabagora gukura, mu gihe bidashobotse ko batandukanywa bagakura uumwe ukwe n’undi ukwe.

Abenshi mu bavutse bisanzwe ntibakunda kwibaza cyane ku gitangaza kiba iyo bagenda, binjira mu modoka, bajya muri Piscine, bafata amafunguro, bajya mu bwiherero n’ibindi, kuko biba byoroshye ndetse ubwonko bubimenyereye ku buryo bitabusaba gukoresha imbaraga nyinshi.

Ni umubiri umwe ubamo abantu batandukanye

Ariko kuri Ronnie na Donnie bakomoka muri Leta ya Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, buri gikorwa cyose (cyaba igikomeye n’icyoroheje) kibatwara imbaraga zidasanzwe.

Izi ni zo mpanga bivugwa ko zikuze cyane mu bavutse bafatanye, cyane ko ari bake bahirwa no gukura baravutse muri ubu buryo. Mbere humvikanye abakomoka mu Butaliyani bavutse mu 187 bapfa bageze ku myaka 63.

Kuriubu, Ronnie na Donnie ni bo ba mbere babayeho muri ubu buryo bakaba basheshe akanguhe; byatunguye cyane umuryango wabo ndetse nabahanga mu by’ubuvuzi.

Bagerageza gufashanya muri byinshi

Igitangaje kuri bo ni uko nubwo bafatanye, bagira amarangamutima atandukanye, ibyifuzo bitandukanye, imyumvire itandukanye, ariko bakaba bagerageza gushaka icyo bahuriraho kuko nta kuntu umwe yakwigwatura ku wundi ngo akore ibyo yumva.

Murumuna wabo witwa Jim yabwiye itangazamakuru ko ubwo bavukaga mu mwaka wa 1951, abadogiteri ntibiyumvishaga ko bashobora kurama bene aka kageni.

Jim ati "Ni umubiri umwe ariko ni abantu babiri batandukanye.”

Izi mpanga zifite amaboko ane, amaguru ane uretse ko binavugwa ko zisangiye inda n’agace kamwe ibyo kurya binyuramo, n’ak’ubuhumekero.

Bo ubwabo bazabasha gushimishanya, kuko baba barebana buri gihe, ariko nta bundi buzima budasanzwe bigeze bagira batari kumwe.

Urukundo bagirirana, n'uburiri budasanzwe bararamo byabafashije kuramba

Mu makuru ya NBC, izi mpanga zigeze no kwiyerekana mu mwaka wa 1991 mbere yo kugera mu myaka y’ubukure, zishima ko zigeze icyo gihe zihumeka.

Ubu bafashwa na murumuna wabo kuruhuka, no gukora ibindi bikorwa bya buri munsi. Bivugwa kandi ko n’abaganga batigeze babava hafi kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze kuba bwiza.

Muramukazi wabo (Umugore wa Jim), Mary Galyon, yabwiye itangazamakuru ko uburiri bwabo na bwo bwagize uruhare mu kubuganbunga amagara yabo, hiyongeraho n’urukundo bafitanye ubwabo.

Buri gikorwa bakoze kibatwara imbaraga kuko baba bagomba kubyumva kimwe

Reba Video ngufi yerekana ubuhamya ku buzma bwabo:

[email protected]
Twitter: @jctwittonda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages