Ni kenshi hagati y’abakozi n’abakoresha habaho kwinubirana, nk’igihe abakoresha binubira abakozi babo, babitirira ibitagenda neza mu kazi, rimwe na rimwe amaherezo akaba kugasezererwaho, kandi mu by’ukuri uba wirengagije gitera!
Abantu baremwe mu buryo butandukanye ndetse banarezwe bitandukanye, ibi bikaba intandaro ya bimwe bitera umukoresha kwibaza agasuzuguro kagaragara mu kazi ndetse ni ntege nke aho bituruka.
Zimwe mu ngingo zafasha kwimakza umuco wo kubahana mu kazi
• Bagarira ubucuti
Iyi ni intwaro ya mbere, umukoresha agomba kwitwaza. Kugirana ubucuti n’abo akoresha mu rwego rwo kumenya icyo bashoboye, ndetse no kugirana ubumwe bushyitse nabo. Agomba kumenya intumbero yabo, icyo bakunda,ndetse n’inzozi by’abakozi. Bityo bizongera umubano bice agasuzuguro.
Ishema ry’umwuga si ibyo utanga gusa, ahubwo ni abo ukoresha.
• Agaciro n’intego
Ni byiza kugaragaza indangagaciro abakozi bagomba kugenderaho bu buryo bunononsoye ndetse bunoze, bigufasha kujgra umurongo ngenderwaho. Hagomba kandi kubaho n’amahame agenga umurimo.
• Gufata neza abakozi
Kuko abo ukoresha ari abantu bakuze, ugomba kubatwara nk’abantu bakuze, wirinda ibintu bimwe na bimwe bituma umuntu yiyumva ko ari hasi, nko kubavugisha n’ijwi riri hejuru boshye umwana muto uri guhanwa. Umukoreshwa yirinda kandi kubaca mu ijambo, akabatega amatwi ndetse ukubaha ibitekerezo byabo.
• Bafashe kongera umusaruro
Fasha abakozi bawe kwiyungura ubumenyi, biyambaza inzobere mu mwuga ndetse n’ababakuriye mu kazi, bizatuma biyubakamo icyizere cy’uko bashoboye. Ibi bizashimangira umuco wo kubahana ndetse no kubaha akazi buri wese akora.



















TANGA IGITEKEREZO