Mu myaka 13 yamaze muri NBA, yose yayimaze akinira Los Angeles Lakers, yayifashije kwegukana ibikombe bitanu bya Shampiyona.
Uretse ubuhanga bwe mu kibuga, Magic Johnson yanabaye umwe mu bantu ba mbere bagize uruhare runini mu guhangana n’icyorezo cya SIDA. Ubwe yarayanduye, bituma atangaza inkuru yatunguye Isi yose ku wa 7 Ugushyingo 1991, ubwo yavugaga ko yapimwe akayisanganwa.
Icyo gihe byari igikorwa cy’ubutwari bukomeye, kuko SIDA yari ifite igitutu n’ivangura rikomeye muri sosiyete. Nubwo yaje kongera kugaragara mu mikino imwe n’imwe ikomeye nko muri All-Star Game ya 1992 no mu Mikino Olempike yabereye i Barcelona, Magic yari yamaze gusezera ku mukino wa NBA ku rwego rwa buri munsi.
Nyuma y’igihe gito, Magic Johnson yongeye kwisanga mu bibazo bikomeye, ubwo umugore witwa Waymer Moore yamuregeraga mu rukiko, amusaba indishyi zingana na Miliyoni 2$, amushinja kuba yaramwanduje SIDA.
Nk’uko byatangajwe na Newsweek mu nkuru yasohotse ku wa 15 Ugushyingo 1992, uwo mugore yavuze ko ku wa 29 Kanama 1991 yari yandikiye Magic ibaruwa amushinja kuba ari we wamwanduje iki cyorezo. Hari ikinyamakuru cy’i New York cyari cyabonye kopi y’iyo baruwa, gisohora bimwe mu biyigize.
Iyo baruwa yatangiraga igira iti “Nshuti Earvin” igasozwa n’amagambo agira ati “Soma Gutegeka kwa Kabiri 5:17. Imana iguhe umugisha.”
Muri iyo baruwa, Moore yagize ati “Sinzi igihe Isi yanjye izahindukira burundu, ni yo mpamvu ngomba kwitegura hakiri kare. Sinshobora gukomeza guceceka ukundi, ndetse no ku bwawe, mwana w’umuhungu.”
Uyu mugore wavugwaga ko yakoraga mu rwego rw’ubuvuzi, akaba yari yaratandukanye n’umugabo ndetse afite umwana w’umukobwa w’imyaka ine, yavuze ko yari umuntu witonda kandi ukurikiranira hafi ubuzima bwe bwose.
Ati “Ndi umuntu ukunda kugenzura byose. Nigeze kukubwira ko ntashyira urukundo rwanjye ku muhanda, kandi ibyo ni ukuri kudashidikanywaho,” yakomeje, avuga ko yari yaramenye ko yanduye virusi itera SIDA amezi make mbere y’uko Magic Johnson na we abimenya.
Inshuti ya hafi ya Moore yavuze ko yagerageje kuganira na Magic mu buryo bwihariye mbere yo kwitabaza inkiko, amusaba ko bahura bakaganira. Nubwo ngo yamwijeje inshuro nyinshi ko azamuhamagara, Magic ntiyigeze abikora.
Nyuma yo kumenya ko Magic yashatse umugore muri Leta ya Michigan, Moore ngo yashoboye kumubona. Icyakora, Magic Johnson yanze kwemera ko yaba yaranduye iki cyorezo, ndetse by’umwihariko ahakana ko yaba yarayanduje uwo mugore.
Avuga ku ruhande rwa Magic, umunyamategeko we Howard Weitzman yavuze ko uwo mugore yashoboraga kuba yaranduye SIDA biturutse ku bandi bagabo benshi, kuko ngo yaryamanaga n’abantu batandukanye. Gusa yemeye ko Magic na Moore bari barigeze kugirana umubano wihariye inshuro imwe.
Magic Johnson na Waymer Moore bari baziranye kuva akiri umunyeshuri muri Kaminuza muri Michigan.
Mu itangazo rye mbere yo gusezera ku mukino wa Basketball, Magic yabajijwe niba yaba yarigeze yanduza undi muntu, abihakana bikomeye, anabigarukaho mu gitabo cye ‘My Life’.
Hari aho yagize ati “Mu bagore naganiriye na bo, nta n’umwe wagaragaje ko yanduye… Ndashimira Imana ku bw’ibyo.”
Urubanza rwe n’uyu mugore wamushinjaga impande zombi zaje kumvikana, maze mu Ukuboza 1993, Umucamanza yemera ko urubanza rusozwa rugateshejwe agaciro.
Ku bw’amahirwe, ikibazo nticyarushijeho gufata indi ntera ku mpande zombi.
Mu myaka yakurikiyeho, Magic Johnson yiyemeje gukoresha ibyamubayeho mu kwigisha abantu no kurwanya ivangura rikorerwa abanduye SIDA, ashinga Magic Johnson Foundation, igamije gufasha no gukangurira abantu kwirinda no kwakira abafite iki cyorezo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!