00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuco nyarwanda waba ushora abana mu biyobyabwenge?

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 30 June 2016 saa 07:13
Yasuwe :

Guha umwana inzoga no kuzimutuma bamwe mu banyarwanda bavuga ko ari ibintu bisanzwe mu muco nyarwanda, kimwe no kumuha inkono y’itabi ngo aritekere ni umuco nyarwanda, ibi byose ariko Leta ibifata nk’icyaha gihanirwa.

“Umwana muto bamucira inzoga mu kanwa, uwakoze neza ahembwa gusoma ku nzoga ya Se, umwana urwaye inzoka cyangwa malariya bamuha inzoga, uruhinja rurwaye icyo munda narwo rugahabwa inzoga.”

Bamwe mu babyeyi batuye mu bice by’icyaro batangaza ibi nta mususu, bavuga ko guha umwana ku nzoga ndetse no kumutuma gutekerera sekuru cyangwa nyirakuru itabi ari ibisanzwe mu muco nyarwanda.

Nteziyaremye Simon, utuye mu Karere Rulindo mu Murenge wa Murambi agize ati “Umwana washimishije ababyeyi ahembwa gusoma ku nzoga ya Se ibyo ni ibisanzwe mu muco nyarwanda, ikibi nuko wamuha izimusindisha. Umwana w’uruhinja urwaye icyo mu nda iyo umusomeje kuri Primus ahita akira, ibi nabyo ni ibintu bisanzwe mu banyarwanda si ibije ubu.”

Bazubagira Domina wo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mayange nawe avuga ko gusomya umwana ku nzoga ari umuco.

Ati “Twavutse tubisanga, twasomaga ku rwagwa rukiri mu rwina, iyo wabaga wakoze neza So yagusomyaga ku rwagwa, hari n’igihe akana kataramenya gusoma bagacira inzoga mu kanwa. Ni umuco nyarwanda.”

Dr Yvonne Kayitashonga, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe muri RBC, avuga ko guha umwana inzoga akiri muto bimukururira kuba imbata y’ibiyobyabwenge.

Ati “Ababyeyi bakwiye kumenya ko guha umwana inzoga akiri muto bituma akura azirarikira ibi bikaba byamuviramo kuba imbata yazo.”

Inzego zifite mu nshingano kurwanya ibiyobyabwenge, zivuga ko guha umwana inzoga cyangwa itabi ndetse no kubimutuma bihanirwa.

U Rwanda rufite amategeko arengera abana, ndetse hakaba hari n’ingamba zitandukanye zibakumira gukoresha ibiyobyabwenge, nubwo usanga hari ababinywa ku mugaragaro.

Ibyo bakunze kunywa birimo kore(colle), itabi ndetse n’inzoga z’inkorano zitandukanye.

Ingingo ya 219 y’Itegeko Ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ivuga ko umuntu wese uha cyangwa ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, cyangwa umukoresha mu icuruzwa ryabyo, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuco nyarwanda ushobora gutuma abana bishora mu biyobyabwenge birimo no kunywa inzoga z'inkorano

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages