Kamagaju Jeanette w’imyaka 60, umuforomo ku bitaro bya Gahini washyingiranwe n’umumotari Habimana Mohamed w’imyaka 23 kuri uyu wa Gatandatu, yanenze bikomeye abantu bavuze amagambo meshi bashaka kubaca intege ngo ubukwe bwabo budataha.
Nyuma y’umunsi umwe akowe, asabwe, akanashyingirwa mu rusengero, bigakurikirwa n’ibirori byiza byakuruye imbaga, Kamagaju yabwiye IGIHE ko yamenye ko hari abantu bashatse kuwica ubukwe bwabo bakwirakwiza amakuru ko ari amahano mu muco.
Usibye ayo magambo, Kamagaju avuga ko adafite imyaka 60 nubwo atatugaragarije neza imyaka ye. Amakuru IGIHE dufite, avuga ko Kamagaju yandikishije mu Murenge ko afite imyaka 51 mu gihe abamuzi bamwe bemeza ko afite imyaka 63, abandi bakavuga 60.
Nubwo harimo ikinyuranyo cy’imyaka myinshi kuri aba bashakanye, nta tegeko ribahana, kuko ingingo ya 431 y’itegeko nimero 42/1988, ikubiyemo interuro y’ibanze y’igitabo cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano igarukira ku kugaragaza ko mu Rwanda umuntu yemerewe gushakana n’ugejeje ku myaka 21 y’ubukure, ntihagire aho ivuga ku myaka ntarengwa.
Ku bashakaga kwica ubu bukwe babubona nk’amahano, Kamagaju yavuze ko barushywa n’ubusa, akabagereranya ‘nk’imvura igwa ku mabati, ariko ikageraho igahita itagize icyo itwara inzu cyangwa se abayirimo.”
Ibyo ariko ntibibuza abaturage gutangara, kuko ababona gushinga urugo mu nyungu zo kwagura umuryango, bafite impungenge ko batazabyara kuko mu myaka Kamagaju agezemo abagore benshi baba baracuze.
Habimana nta bwoba atewe n’ubukure bw’umugeni we, no kubyara yizera ko bishoboka agendeye ku gitangaza kivugwa muri Bibiliya.
Mbere y’uko basezerana yabwiye IGIHE ati “Kuba twatinda kubyara cyangwa ntitubyare ibyo byose bizwi n’Imana kuko niyo yaduhuje, Aburahamu na Sara babyaye ryari ? Sara nubwo yari umukecuru igihe cyarageze arabyara kuko bari bafite isezerano.”
Yakomeje agaragaza ko icyibanze ari urukundo rw’abashakanye, ati “Maze imyaka itari mike nkunda Jeanette, kugeza ubwo twemeranyije kubana nk’umugore n’umugabo. Abavuga amagambo yo kuduca intege bararushywa n’ubusa kuko twe turakundana cyane. Kuba andusha imyaka ndumva ntacyo bivuze nta n’ukwiye kubitindaho, kuko urukundo nirwo rwa mbere, kandi nzi neza ko Imana iri mu ruhande rwacu.”



















TANGA IGITEKEREZO