Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Gashyantare 2019, umunsi ubanziriza uw’abakundanye nibwo Niyibizi yashimangiye urukundo akunda Kubwimana Basile.
Mu ishati y’umutuku, ipantalo y’umukara nk’amabara asanzwe aranga umunsi w’abakundanye, Niyibizi yashinze ivi imbere y’umukunzi we amwambika impeta, amusaba kuzamubera umugore.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Vincent Niyibizi yanditse ubutumwa bugaragaza ibyishimo by’intambwe ateye by’umwihariko ku munsi afiteho amateka yihariye we n’umukunzi we.
Ati “Uyu munsi uzahora udasanzwe hagati yanjye na Kubwimana Basile, nibwo inkuru y’urukundo yatangiye. Imana yo ihuza abantu ikigeretseho bagakundana ihimbazwe, ikomeze itube imbere muri byose. Ndabashimira mwese ku bwo kudushyigikira muri uru rugendo!”
Vincent Niyibizi ni umwe mu banyamakuru bamenyekanye cyane. Yakoraga mu ishami ry’amakuru aho yayataraga akanayasoma kuri televiziyo zitandukanye.
Yamenyekanye mu bitangazamakuru birimo TV1 , Royal TV . Ubu asigaye ari Umukozi ushinzwe Itumanaho muri Minisiteri y’Urubyiruko.
We na Kubwimana Basile bamaze igihe bari mu rukundo ndetse amakuru ava mu nshuti z’aba bombi ahamya bari mu myiteguro yo gushyingiranwa mu gihe cya vuba.


















TANGA IGITEKEREZO