00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwanda arashakishwa n’ubutabera bwa Amerika

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 20 March 2014 saa 07:11
Yasuwe :

Umunyarwanda Alexis Byamana washakanye n’Umunyamerikakazi, Ingrid Belete Nunez, ubu arashakishwa n’ubutabera bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika, muri Leta ya Massachusetts aregwa gutererana uwo mugore, babyaranye abana babiri akaba afite n’abandi batatu yamusanganye, akaba ashaka uburenganzira ku mitungo.
Inyandiko zita muri yombi Alexis Byamana, ubu uwo mugore avuga ko yitwa Alexis Byamana Seromba, zatanzwe n’Urukiko rukurikirana abanyabyaha rwa Massachusetts, ku wa 4 Ukuboza 2013. Muri (…)

Umunyarwanda Alexis Byamana washakanye n’Umunyamerikakazi, Ingrid Belete Nunez, ubu arashakishwa n’ubutabera bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika, muri Leta ya Massachusetts aregwa gutererana uwo mugore, babyaranye abana babiri akaba afite n’abandi batatu yamusanganye, akaba ashaka uburenganzira ku mitungo.

Inyandiko zita muri yombi Alexis Byamana, ubu uwo mugore avuga ko yitwa Alexis Byamana Seromba, zatanzwe n’Urukiko rukurikirana abanyabyaha rwa Massachusetts, ku wa 4 Ukuboza 2013.

Muri make

Mu ibaruwa ndende cyane dufite, Alexis Byamana yari afite umugore w’umunyarwandakazi babyarana abana batatu b’abakobwa nyuma yitaba Imana. Umugabo yaje kujya gukora muri Madagascar mu kazi amenyana na Ingrid Belete Nunez w’Umunyamerikakazi. Baje gushakana babyarana abana babiri b’abakobwa ubu umwe afite imyaka 13 undi 15 y’amavuko. Abakuru bose ubu barengeje imyaka 18 y’amavuko, umukuru n’umuto muri babandi batatu barangije amashuri kandi baba muri Amerika, baribana.

Ingrid Belete Nunez arangije akazi muri Peace Corps, umugabo we ndetse n’abana bose baje mu Rwanda batura i Kanombe ku kibanza kiri hafi y’inzu ndangamurage y’u Rwanda, yahoze ari icumbi rya Perezida Habyarimana Juvenal, ndetse na Perezida Bizimungu Pasteur akaba yarayibayemo.

Uyu mugore yaje kubona akazi muri Amerika ajyana n’abana be babiri, ku bwumvikane n’umugabo, babandi batatu bashakiwe ibyangombwa na bo baragenda, bashakirwa ubwenegihugu kugira bashobore kwiga neza, ariko umugabo akaba yarasabwaga kubasura kenshi mu mwaka.

Umugore avuga ko umugabo yabasuraga ariko atari cyane, Ingrid Belete Nunez, akora akazi ariko arera n’abana bose. Nyuma akazi kaje kurangira, ubuzima burakomera, Alexis Byamana na we agabanya kubasura ndeetse no kohereza amafaranga yo kubafasha mu buzima bwa buri munsi.

Abana bakuru bamaze kurenza igihe cyo kubana n’ababyeyi babo, barengeje imyaka 18 y’amavuko, bagiye kwibana ariko se abaha amafaranga yo gukodesha aho kuba, dore ko babiri barangije amashuri n’ubwo umwe nta kazi.

Ingrid Belete Nunez yamaze kubona ko atagisurwa cyane, yumvikana na Alexis Byamana ko batandukana, hanyuma umugabo amubwira ko nta kibazo. Ubwo umugore yitabaje urukiko, rumutandukanya n’umugabo.

Ingrid Belete Nunez avuga ko umugabo yamubwiye ko imitungo bari bafite Leta igiye kuyitwara bityo amusinyira amwemerera kuyigurisha ariko ngo atigeze amenya neza ukuri. Umugabo ngo yarayigurishije ajya kubaka ku bundi butaka mu ntara y’amajyaruguru. Nyuma uburanira umugore yaje mu Rwanda asanga imitungo itaragurishijwe ahubwo yanditse ku izina ry’umugabo n’abana bakuru batatu.

Ikibazo gikomeye ni uko abana bakuru barega Ingrid Belete Nunez ko aregera umutungo utari uwe, yifuza ko yawugabana n’umugabo nyamara ngo nta ruhare awufiteho, nyamara umugore na we agasaba uburenganzira bw’abana yabyaranye na Alexis Byamana.

Ese Alexis Byamana yakoherezwa muri Amerika?

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, mu ngingo ya ryo ya 25, rigaragaza ko nta munyarwanda ushobora kohererezwa ikindi gihugu kimukurikiranyeho icyaha. Iyo ngingo mu gika cyayo cya kabiri n’icya gatatu igira iti “ Koherereza ikindi gihugu abanyamahanga bakoze ibyaha, byemewe gusa iyo bikurikije amategeko cyangwa amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeye. Ariko nta Munyarwanda ushobora kohererezwa ikindi gihugu kimukurikiranyeho icyaha.”

Turacyashakisha Alexis Byamana kugira ngo twumve icyo avuga kuri iyi nyandiko imufatisha n’ibyo Ingrid Belete Nunez amurega.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages