Uwayezu na Isaro Sonia basezeraniye muri St Michel ariko ntihaba imihango yo kwiyakira nk’uko byari byarateganyijwe mbere kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 cyongeye gukaza umurego.
Amabwiriza yashyizweho n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe tariki ya 20 Ukuboza 2021, agira ati "Kwiyakira bijyanye n’ubukwe (wedding-related receptions) birabujijwe. Imihango y’ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 40."
Ku wa 24 Ukuboza 2021 ni bwo Uwayezu yasabye akanakwa Isaro mu birori byitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent, Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’Umutekano, General Kabarebe James n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF, Mushikiwabo Louise.
Uwayezu na Isaro bakoranye muri FERWAFA kugeza ku wa 12 Nzeri 2021, ubwo Uwayezu yasezeraga ku mpamvu ze bwite mu gihe undi asanzwe ari Umunyamabanga wihariye wa Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.
Uwayezu yakoze muri FERWAFA kuva muri Gicurasi 2018. Akazi k’Ubunyamabanga Bukuru yagafatanyaga no kuba Umuvugizi w’iri Shyirahamwe.
Mbere yo kugera muri FERWAFA, yari amaze imyaka irindwi ari Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu yahoze ari Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC ) ndetse yigeze gukora no muri Minisiteri y’Umutekano.
Kuva mu 2017, yari muri Komisiyo ya Siporo ya bose muri Komite Olempike y’u Rwanda ndetse akaba na Perezida wungirije mu Ishyirahamwe ry’Abatoza mu Rwanda. Afite n’Impamyabushobozi y’ubutoza ya UEFA Licence B yakuye i Koblenz mu Budage mu 2010.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!