00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Waka Fitness yafasha umubiri wawe guhora uteye nk’uko ubishaka

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 10 July 2015 saa 12:34
Yasuwe :

Gukora imyitozo ngororamubiri hagamijwe kunanuka buri gihe bijyana no gufata amafunguro atuma umubiri udahungabana ugakomeza gukora neza.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Waka Fitness Jeannetta Craigwell-Graham yasobanuye uburyo gukoresha ibikoresho byifashishwa muri siporo byunganirana n’amafunguro atandukanye kugira ngo impinduka ziboneke.

Iki ni ikiganiro

IGIHE: Ni ibihe bikoresho mwifashisha muri Waka Fitness kandi mubihuza gute n’amafunguro umuntu agomba gufata?

Waka Fitness: Muri Waka dukoresha ibikoresho bitandukanye (equipments) hakiyongeraho n’amafunguro mu gihe dufasha abakiriya bacu kongera kugira umubiri uteye neza uko babyifuza.

Abagabo ndetse n’abagore tubaha amapantalo, udupfuko tw’intoki (workout gloves), imipira yo kwambara n’ibindi bibafasha gukora imyitozo itandukanye bisanzuye.

Ku bijyanye n’imirire bagomba kubahiriza, tubasaba gufata ibyo kurya birimo poroteyine yo mu mafu (protéines en poudre, protein powder, protein bars and shakes, creatine, yoga) n’ibindi bitandukanye.

Ibiciro byacu birahendutse ugereranije n’ahandi bakora kimwe natwe muri Kigali , ibyo bikaba bituma watugana ugatangaa mafaranga makeya kandi ukagira amagara mazima.

IGIHE: Ni iyihe myambaro umuntu yakwambara agiye gukora imyitozo ya siporo kandi kubera iki ari ingenzi?

Waka Fitness:Muri rusange ni ngombwa kujya mu siporo umuntu yambaye imyambaro ituma yisanzura, agahumeka neza kandi umubiri ugakomeza gukora neza ibyunzwe bikabona aho bica, umubiri ugahumeka.

Iyo bigeze ku kurimba (style) ahoho biba bisaba umwanzuro w’umuntu ku giti cye ariko nabwo bisaba byibura ko ibyo wambaye birebire cyangwa bigufi bituma ubasha kwinyagambura ndetse ukabasha no guhumeka.

Ni byiza kwambara imyenda idoze mu matisi atuma umuntu ahumeka neza mu gihe arimo gukora siporo. Nk’imyenda ikozwe muri koto (Cotton) yacyira icyunzwe cyane bigatuma umuntu atabasha gukora siporo neza, ni ngombwa kwambara imyenda yoroshye nk’ikozwe muri polypropylene, spandex cyangwa igufasha guhumeka neza.”

Kumenya inkweto zo kwambara umuntu agiye muri siporo nabyo ni ikindi kintu Waka Fitness dufasha abatugana ngo babashe gukora neza imyitozo.

Nk’urugero inkweto zo kwirukanka zitandukanye n’inkweto umuntu yambara agiye gukina tenis.Hari amoko y’inkweto ushobora kwambara ugiye gukora imyitozo ngorangingo itandukanye kandi wabasha kuyabona muri Waka Fitness.

IGIHE: Ese poroteyine yo mu mafu cyangwa “creatine” ni amafunguro ki? Afasha iki umubiri w’umuntu?

Waka Fitness: Poroteyine yo mu mafu ni uruvange rw’amaporoteyine menshi umubiri ukeneye bifasha mu gutuma umubiri ugira ingufu ndetse no gufasha imitsi ikagira budahangarwa.

Poroteyine ushobora kuzisanga mu mata , muri soya kandi ku bantu babyibushye iyo batangiye gukora imyitozo yo gutuma bananuka tubagira inama n’uburyo bwo kubikoresha neza.

IGIHE: Ni gute mumenya ko amafunguro n’imyitozo mwabahaye byabafashije bakongera gusubira kuri taye (taille) bifuza.

Waka Fitness:Niba ushaka kubona impinduka z’uburyo witabira gym ni byiza gufata poroteyine zikomoka ku mafu ndetse na creatine kuko birafasha cyane.Byose bifasha kunanuka kandi bikarwanya umubyibuho binyuze mu gutwika ibinure.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages