00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yahuzaga abakobwa bicuruza n’ibyamamare: Ubuzima bwa ‘Slay Queen’ y’i Kigali yisanze i Gitagata

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 8 May 2026 saa 07:35
Yasuwe :

Mukaruziga Shakira w’imyaka 34 uri mu bagore bari mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata kubera gukoresha ibiyobyabwenge, ni umwe mu bari ‘Aba-Slay Queens’ bakanyujijeho mu myaka ya za 2013 kugeza 2022. Yasobanuye ko yisanze i Dubai ahuza abakobwa bicuruza n’abagabo barimo ibyamamare.

Mukaruziga yabwiye IGIHE ko ubwo yari afite imyaka 20 yatewe inda n’umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umurundi ubu umaze kubaka izina muri ruhago Nyarwanda, nyuma uwo yumvaga ari umugabo w’inzozi ze atangira kumufata nabi, akajya amuca inyuma akanamukubita, ahitamo kumureka aragenda.

Ati ‘‘Yanteye inda tutarabana. Icyo gihe ajya gukina i Kinshasa mu Ikipe yitwa Vita Club agenda mfite inda y’amezi ane, agaruka mfite umwana w’umwaka. Yangiriye neza aranshaka, ariko kunshaka ntabwo nabayeho neza. Njye naramukundaga kandi na we yarankundaga ntabwo yari kunshaka atankunda [...], angejeje mu rugo arandushya cyane.’’

Uyu mugore yananiwe kwihanganira ibikorwa by’umugabo we byo kumuca inyuma, bigerekwaho n’uko kwa sebukwe bamwanze, afata icyemezo cyo kumuhungira kure cyane.

Ati ‘‘Kujya i Dubai kuri njye byabaye nk’ijuru ringwiriye kugira ngo wenda mve hafi ye kuko buri mwanya barampamagaraga ngo ‘Tumubonanye n’umukobwa mu modoka’, ngo ‘wa mukobwa uri mu mashusho y’indirimbo runaka bari kumwe, ngo ‘ugezweho’. Mpita numva umutima wanjye ugiye guturika.’’

Mukaruziga Shakira wigaga muri kaminuza icyo gihe ataha nijoro, umugabo we yamubwiraga ko adashobora kurya ibiryo byatetswe n’umukozi, agateka ari uko ageze mu rugo bikarangira igicuku kinishye.

Byageze aho umugabo amusaba ko buri wese arara mu cyumba cye, ndetse asaba uyu mugore kutajya amubaza aho agiye cyangwa ibindi bimwerekeyeho. Mukaruziga amaze kurambirwa ubwo buzima ni bwo yigiriye inama yo gutandukana n’umugabo, atekereza ahandi yashakira ubuzima kuko n’iwabo bamushinjaga kwisenyera urugo.

Ati ‘‘Dutandukanye gutyo nari mfite itsinda ry’abakobwa b’inshuti zanjye b’Aba-Slay Queens, bandangira ahantu mfata indege njya i Dubai.’’

Umwana we yamusigiye umwe mu nshuti ze.

Yakunzwe n’ibyamamare i Dubai birimo Davido

Mu 2012, nibwo Mukaruziga Shakira yageze i Dubai aho yakoreye imyaka irindwi. Yagezeyo yakirwa n’abari bamutegereje ndetse abanza kubana mu nzu n’undi mukobwa yasanzeyo wanabyariyeyo, amaze kumenyerezwa umujyi atangira gukora ibizwi nka ‘Hosting’ byiganzamo ibijyanye no kwakira abakiliya mu tubyiniro no mu tubari.

Muri ako kazi yahuriyemo n’ibyamamare bitangukanye ndetse baba inshuti ze hafi, akomoza ku kuntu nubwo yasaga nabi amaze n’igihe gito asamye inda ikavamo, umunsi wa mbere akora i Dubai yahuye n’umuzungu akamukunda, akamuha 1.300$ ari yo yahereyeho yiyubaka i Dubai.

Ati ‘‘Nakiraga ba Davido, ba Kizz Daniel bose, abantu baranzi. […] Nabayeho ubuzima bwo guhura n’abantu bakomeye, nahuye n’abantu bakomeye cyane. Abana b’abaperezida, abahanzi twarahoranaga buri munsi ‘mba-hostinga’, n’abandi bakobwa inaha (bo mu Rwanda) kandi bakomeye. Ntabwo navuga amazina yabo.’’

Davido ari mu bahanzi b'ibyamamare bari inshuti za Shakira akiri Slay Queen

Yahuzaga abagabo n’abakobwa bicuruza

Mukaruziga Shakira avuga ko nubwo yinjiye mu buraya twakwita mpuzamahanga bamwe bavuga ko bukorwa n’aba-Slay Queens, we atigeze abwinjiramo cyane ngo aryamane n’abagabo barimo ibyamamare byamukundiye i Dubai, ndetse ko icyamufashije gutindana na bo ari uko atabihaga ahubwo yabahuzaga n’abandi bakobwa.

Ati ‘‘Njyewe kugira ngo ngume kuri uwo muvuduko, nanze kujya mpura na bo kugira ngo dukore nk’imibonano mpuzabitsina, kuko nzi ko umusitari iyo muryamanye ejo ntabwo yakuvugisha. Ahubwo nabahuzaga n’abandi bakobwa. […] Akabonana na wa mukobwa we bakarangizanya ariko njyewe n’ikindi gihe kizaza naza azampamagara. Ugasanga njyewe dukomeje kujya tuvugana kubera ko nirinze ibyo bintu.’’

Mukaruziga yavuze ko igihe yari ageze i Dubai icyamurokoye ibikorwa byo kwicuruza ari umusore wo muri Kenya bakundanye akamuherekeza kenshi iyo yabaga yagiye mu kazi ka ‘Hosting’. Byatumaga adacudika n’abandi bagabo ku buryo bwabageza ku gukora imibinano mpuzabitsina.

Ati ‘‘I Dubai nakundanye n’umuhungu w’Umunya-Kenya, kandi yari yifashije muri icyo gihe nkora ibya hosting ni cyo cyatumye n’ibyo bintu by’uburaya ntabijyamo cyane. Ahantu hose twarajyanaga.’’

‘Aba-Slay Queens’ baba mu Isi y’imyuka mibi?

Mukaruziga Shakira wamaze imyaka igera ku 10 ari ‘Umu-Slay Queen’ abaho azenguruka ibihugu bitandukanye aho yanezezaga abakiliya be bakamwishyura agatubutse, avuga ko benshi mu bakobwa baba muri ubu buzima baba bumva nta bundi buzima bwiza bubaho.

Ibyo yabonye muri iyo myaka 10 n’ingero zimwe na zimwe zihariye yabonye, yasanze amafaranga yavuye muri ibyo bikorwa abapfira ubusa. Yageze n’aho atekereza ko Isi babamo ishobora kuba irimo imyuka mibi, kuko umugabo w’umukire ashobora kwishyura umukobwa amafaranga menshi batanaryamanye ariko bikarangira nta kintu kizima ayamajije.

Ati ‘‘Buriya buzima iyo uburimo, uba ubona nta bundi buzima. Kuko umuntu arifata akaguha nk’ibihumbi 50 by’amadorali njye navuga ngo ku busa. […] Njye naje kubitekerezaho nyuma maze kubivamo nubwo nari nagiye mu biyobyabwenge, ariko naje kubitekerezaho.’’

‘‘Ni gute uryamana n’umuntu ijoro rimwe akaguha nk’ibihumbi 50 by’Amadolari? Ese nta bintu biba bibyihishe inyuma aba ari nko kwikurizamo? Kuko njye njya mbona n’ingaruka nagize, ari ingaruka wenda z’amafaranga menshi kandi y’ubuntu nagiye mbona, kuko n’ayo nagiye mbona menshi nta kintu kizima yagiye amarira, na bo (Aba-Slay Queens) barabizi amafaranga ibintu tuyakoresha.’’

Mukaruziga Shakira kandi yahishuye ko umubare munini w’abagabo yahuye na bo baha Aba-Slay Queens amafaranga menshi ndetse rimwe na rimwe nta n’icyo bakoze ari abo muri Nigeria, ariko agakemanga ibikurikira ayo mafaranga kuko biba bisa n’aho abo bagabo hari indi misiyo bariho mu buryo bw’imyuka mibi.

Ati ‘‘Wowe nta kintu uri cyo kugira ngo ujye kuryamana n’umugabo aguhe amafaranga angana kuriya, cyangwa abe yakugurira imodoka nziza we nta kintu azi ari kugukuramo kandi abenshi babikora ni abanyamahanga, Abanya-Nigeria cyane cyane. Kandi noneho kuva ndi umwana twagiye tureba ziriya filime (Z’Abanya-Nigeria bakoresha imyuka mibi), hari ibintu byinshi njya mbona bisa nk’aho hari akantu karimo.’’

Uyu mugore avuga ko benshi mu banyamahanga baryamana n’aba bakobwa iherezo ritaba ryiza.

Ati ‘‘Tujye tuvuga ibintu mu mazina yabyo, hari n’abantu bajya gushaka inyenyeri. Inyenyeri ntabwo ari ukuvuga izi bambara ku ntugu, ariko ajya gushaka ubundi bushobozi bakamuha amabwiriza bati ‘Wenda uzabigenze gutya’, we mukaba muri kumwe afite ibindi bintu ari gukora, wowe utanabizi.’’

Aha yari kumwe na Vincent Kigosi wamamaye mu gukina filime muri Tanzania

Yahujwe n’umugabo wa Regina Daniel wamamaye muri sinema ya Nigeria

Mukaruziga Shakira yahujwe n’Igikomangoma cyo muri Nigeria, Ned Nwoko, akaba umwe mu baherwe muri icyo gihugu, umunyapolitike ndetse n’umugabo wa Regina Daniel wamamaye muri Sinema ya Nigeria.

Uyu mugabo kandi ubusanzwe urusha Regina imyaka 39, abayeho mu buzima bwo kuvugwa cyane mu itangazamakuru kubera ibirimo kuba yarashakanye n’abagore barenga bane bose akabatungira icya rimwe, akanashinjwa kugira abandi benshi batamenyekanye mu itangazamakuru.

Mukaruziga Shakira yahujwe n’uyu mugabo ngo amusange muri Nigeria bakore imibonano mpuzabitsina.

Ati ‘‘Ndagenda nsanga ‘Private Jet’ irantegereje […], ndagenda njya kumureba, ngeze yo nasanzeyo abakobwa nka 10 nabonye ko bagiye nk’ukuntu nanjye nagiye.’’

‘‘[…] Nsanga hariyo abakobwa nka 10 barimo Abanyafurika y’Epfo, Abanya-Kenya […] nijoro bagategura ameza yo kuriraho avuye nka hariya akagera hariya (maremare) twese tukicaraho ku murongo ba bakobwa. Na we (Ned Nwoko) akicara aho hagati, ubwo hari abantu bya bindi by’i bwami tuba tubona .’’

Mukaruziga yasobanuye ko abo bakobwa babaga bafashwe neza, bari ahantu hanini hisanzuye harimo imikino itandukanye nka ‘Tennis’ bose bagakina, buri wese afite icyumba cye ndetse ukabona uwo mukire atanabazanye muri gahunda yo kubasambanya.

Ati ‘‘Ntabwo ajya aza kuvuga ngo aje kubareba, ngo nijoro wenda ngo yabazanye kugira ngo abasambanye, hari umwe gusa bajyanaga mu cyumba cye kuraranamo, sinabihamya niba byarabaga cyangwa bitarabaga (gusambana), ariko njyewe ntiyigeze angeraho, hari n’abandi nzi atigeze ageraho.’’

Mukaruziga avuga ko nubwo aho hantu yahavuye atigeze aryamana n’uwo mukire Ned Nwoko yamuhaye amadorali menshi, akaba ari na yo mafaranga menshi yari ahawe bikarangira abaswe no kunywa ibiyobyabwenge nubwo mbere yari asanzwe abinywa ku kigero cyo hasi.

Ati ‘‘Yakundaga ko njyewe twicarana [mu modoka]. Urumva yari afite uwo bararana ariko agakunda njyewe ko ari njye umwitaho tukicarana mu modoka. […] nyuma yigeze kutujyana ahantu, ubu se nahita mu ndake? Niba ari ibintu by’i bwami, niba ari ibiki, sinzi. Urumva mumanukamo hameze nk’umwobo, mwamanukamo mwagera imbere, ni ahantu hanini uhita ubona hameze nko mu nzu.’’

‘‘Hashushanyijemo ibintu bimeze nka bya bintu bya cyera bishushanyijemo, mbonamo utuntu tw’uduseke, ibintu bidasanzwe. Aranatuduha turaduterura (uduseke), nkatekereza ko ibyo bintu harimo ibintu by’ibihanga by’ibinyamaswa utamenya. […] Yari yampaye ibihumbi 15 by’amadorali’’.

Mukaruziga yavuze ko uwo mugabo batanaryamanye yamusabye kuba asubiye i Abuja mu Murwa Mukuru wa Nigeria, nyuma amuha arenga ibihumbi 30$ na telefone ya 2000$.

Ati ‘‘Nagumye muri hoteli, ndangije ndataha. […] Ayo ni yo mafaranga (Ibihumbi 45$) nari mfashe menshi mu buzima nyafatiye icyarimwe. Ni yo mafaranga nahereyeho nsara, navuga ko ari ugusara.’’

Uyu mugore yanywaga ibiyobyabwenge bike, avuga ko akimara kubona ayo mafaranga ibihumbi 47$ yari yarahawe n’uwo mukire wo muri Nigeria, ari bwo yahise yishora mu biyobyabwenge bikamubata ku buryo ayo mafaranga yayamaranye igihe gito nta kindi kintu kizima ayakoresheje.

Ati ‘‘Nari naranyweyeho Cocaine gato, ariko noneho maze kubona ayo mafaranga nahise mpamagara umuntu wari warampaye kuri Cocaine inaha (mu Rwanda), ndamubwira nti ‘Nzaza ejo, umenye neza ko ufite ipaki.’, arambwira ati ‘nta kibazo.’’ […] Imodoka injyana aho hantu, imaze kunjyana aho hantu narahagumye, nahavuye nyuma y’amajoro atatu maze kunywera ibihimbi 16 by’Amadorali.’’

Aho yanyweraga ibiyobyabwenge bahamwibiye ibihumbi 10$.

Kuva icyo gihe yirundumuriye mu kunywa ibiyobyabwenge amara amafaranga yari asigarananye ku yo yahawe n’uwo mukire, atangira kubikuza n’ayo yari asanganwe, ndetse agurisha ibyo yari afite byose kugira ngo abashe kubona ibiyobyabwenge.

Ibyo byabaye mu myaka itatu ishize. Nyuma y’igihe gito atangira kujya kureba ba ‘Slay Queens’ bari inshuti ze ubu barimo n’abafite amazina akomeye ubu mu myidagaduro yo mu Rwanda, ariko baramwirengagiza.

Ati ‘‘Ibiyobyabwenge byangejeje ahantu habi cyane, hahandi nirirwa mpamagara umuntu ngo ‘wampaye 2000 Frw’, ngo ‘wampaye 1000 Frw’ […], ndiba, nkaba nafata na ka gatelefoni gato nkakajyana n’ukuntu nakubwiye nari meze, nca ahantu hose bagahindukira.’’

Mukaruziga yafashe icyemezo cyo kwijyana mu kigo ngororamuco ngo afashwe kuva ku biyobyabwenge ariko biba iby’ubusa, aza gufatwa n’inzego z’umutekano ajyanwa mu Kigo kinyurwamo by’igihe gito (Transit Center) cya Gikondo, ahamara amezi arindwi. Yari amaze igihe gito abyaye ahavanwa ajya gufashirizwa mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata.

Shakira ari mu bari Aba-Slay Queens bo mu Rwanda bakanyujijeho kuva mu 2013 kugeza mu 2022

Ba ‘Slay Queens’ bo mu Rwanda ni ubu buzima babayeho?

Mukaruziga Shakira yahishuye ko hari abagore n’abakobwa bamaze kubaka amazina ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, babayeho ubuzima nk’ubwo bwo kwicuruza bakabaha agatubutse, ariko bakitwikira indi myuga kugira ngo abantu bumve ko ari byo bakora buri munsi.

Yvuze ko uwabaye muri ubwo buzima agakuramo amafaranga yayaheraho nk’igishoro agakora ibindi bimwinjiriza mu buryo bwiza adakomeje kwiyica ahagaze.

Ati ‘‘Wowe wabikoze ukaba ufite akantu na gato nibura wakuyemo, warabikoze ntabwo igihe kizagaruka, nta nubwo uzabisubiza inyuma ngo ubisibe, ariko wahindura imibereho ayo mafaranga wakuyemo cyangwa n’ubwo bucuruzi uri kujijishirizaho ngo wereka abantu ko ari byo ukora byonyine, ahubwo ba ari byo ukora byonyine. […] Nutemera icyo gishoro umaze kubona, ejo uzaba Shakira cyangwa undi muntu, ejo uzaba nkanjye ariko ntabwo mbikwifurije ariko bireke ntabwo ari byiza.’’

Mukaruziga Shakira ubu afashirizwa mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata, aho yajyanwe kubera gukoresha ibiyobyabwenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages