Mu Mujyi wa Kigali hagaragara mu bice bitandukanye abacuruzi b’ibintu mu ntoki. Ubu bucuruzi bugwiriyemo ubw’imyambaro bukorwa hatemberanwa ibicuruzwa. Ababukora bavuga ko uyu murimo ubatunze, abashinzwe umutekano bo bakavuga ko bateza akavuyo mu mujyi ariyo mpamvu babahigisha uruhindu.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Gicurasi, itariki Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo, abawihangiye (nk’uko bo babyivugira) bacururiza mu muhanda munsi y’igorofa yo kwa Ndamage mu Mujyi wa Kigali bawizihije bahanganye bikomeye n’abashinzwe umutekano.
Muri iyi minsi muri aka gace hano hasa nk’ahahindutse isoko ry’imyenda ry’umugoroba kuko abagenzi bahanyura babona aho baca bibagoye.
Hari mu masaha ya saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba ubwo umunyamakuru wa IGIHE yasanze abacuruzi besnhi bagizwe n’inkumi, abasore, abagabo utaretse n’ ababyeyi bahetse impinja babonye ushinzwe umutekano yambaye imyenda itari iy’akazi, maze iryo soko rihomboka rifata akayira gafunganye kerekeza ku Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR).
Uku kwirukira icyarimwe kwatumye abacuruzi n’abagenzi bagwirirana, ariko abahahuriye n’ingorane zikomeye ni abandi bantu bahora bicaye muri aka kayira basabiriza bagendaga bahutazwa kandi basimbukwa n’abirukaga.
Ubu bucuruzi bwongeye gufata intera kandi mu minsi ishize bwasaga n’ubwagabanutse. Mu isoko rya Nyabugogo ho usanga umuntu yambaye yagerekeranyije imyambaro, akegera uwo akekaho kuba yamubera umuguzi, akamubwira ko iyo myenda yambawe igerekeranyije iri ku isoko.
Si imyenda icuruzwa igendanwa gusa, kuko twahuye n’abandi batemberana ibikoresho bitandukanye byo mu ngo birimo amakanya, ibiyiko, ibyuma, imibavu n’ibindi.
Mu bisanzwe, tuzi ko abajura bagenda bihisha ngo batavumburwa bagafatwa bagahanwa! Igitangaje ni ukuntu aba bacuruzi b’ibi bikoresho bo bagenda bavuga ko ari ibyo bibye abakoresha babo kugira ngo abaguzi babagirire impuhwe babagurire. Nyamara ariko aba bihamya ubujura ngo hari igihe baba babihawe na ba nyir’amaduka akomeye ngo babibacururize maze bakagabana inyungu.
Hakaba rero hibazwa icyaba cyarabuze kugira ngo Umujyi wa Kigali ube washyira gahunda muri aba bacuruzi, maze imbaraga zabo zikabyazwa umusaruro mu mucyo nta n’ubikomerekeye mo cyangwa ngo abiciremo amazuru ahunga!
Foto:Uwimana S.



















TANGA IGITEKEREZO