00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Barasabwa kwirinda kugura abagabo kuko bigira ingaruka nyuma

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 2 February 2013 saa 09:28
Yasuwe :

Abakobwa barakangurirwa kwirinda gutanga amafaranga kugira ngo babone abagabo ahubwo bakwiye kujyana ayo mafaranga akazafasha mu rugo bagiye gushinga. Ubu ni ubutumwa butangwa n’abanyamadini kimwe n’abanyamatorero akorera mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke bari mu mahugurwa ku burenganzira bw’Umwana, ibi bakaba bavuga nyuma yo kubona ko iki kibazo giteye inkeke ari nako kigira ingaruka mu muryango nyarwanda.
Aba banyamadini n’amatorero ubwo bahugurwaga n’urugaga rwabo mu kurwanya SIDA kuri (…)

Abakobwa barakangurirwa kwirinda gutanga amafaranga kugira ngo babone abagabo ahubwo bakwiye kujyana ayo mafaranga akazafasha mu rugo bagiye gushinga. Ubu ni ubutumwa butangwa n’abanyamadini kimwe n’abanyamatorero akorera mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke bari mu mahugurwa ku burenganzira bw’Umwana, ibi bakaba bavuga nyuma yo kubona ko iki kibazo giteye inkeke ari nako kigira ingaruka mu muryango nyarwanda.

Aba banyamadini n’amatorero ubwo bahugurwaga n’urugaga rwabo mu kurwanya SIDA kuri uyu wa kane ku bijyanye n’uburenganzira bw’umwana, bagaragaje ko hari igihe uburenganzira bw’umwana bushobora guhungabana nyamara nta ruhare ababyeyi babigizemo. Urugero rwatanzwe ni urw’abasore baka amafaranga abakobwa ngo bazabarongore yabura bikaba byabyara ingorane.

Nyuma yo kugaragara ko iki ari ikibazo muri utu Turere twa Rusizi na Nyamasheke, achidikoni Kanoni Ndizihiwe Azaria wo mu Itorero Anglikani yavuze ko aba banyamadini n’amatorero biyemeje kwigisha uru rubyiruko ko urugo nk’uru rudashobora gutera imbere ahubwo ko rukwiye guhera kuri ayo mafaranga mu gushyigikira urugo rwabo.

Niragire Thierry ushinzwe Programu mu Rugaga rw’amadini mu kurwanya SIDA avuga ko kunyuza ubutumwa nk’ubu mu banyamadini n’amatorero ari umuyoboro mwiza uzatuma ibibazo nk’ibi bizakemuka vuba:

Muri aya mahugurwa yateguwe n’urugaga rw’amadini mu kurwanya SIDA, aba banyamadini n’amatorero bo mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke banagaragaje ko hari ibibazo by’ihohotera bahura nabyo miri mu ngo, abana babyarwa n’abakora uburaya bakabura kirera n’ibindi, aba banyamadini bakaba bihaye igihe cy’amezi atandatu ngo babe bakoze ubukangurambaga mu kubica.

Orinfor

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages