Abantu bakunda guhana indabo, mu gihe cy’iminsi mikuru runaka cyangwa mu gihe cy’ibyago. Ariko abenshi muribo, nti baba bazi neza ubusobanuro bw’indabo batanze. Izo ndabo akenshi usananga ziba ziganjemo izo mu bwoko bwa ma Roza.
Nyamara nk’uko tubikesha urubuga bebloom.com, buri rurabo ruba rufite igisobanuro.
Dore uko uru rurbuga rwabitangaje :
*Ururabo rw’iroza : Ni ikimenyetso cy’umutuzo n’ubwuzu ufitiye uwo uzihaye, ushaka ku mugaragariza ubucuti mufitanye.
Ururabo rw’iroza kandi rushobora no gukoreshwa mu gutaka ahantu habereye ibirori, ubukwe ndetse n’iminsi mikuru y’amavuko.
*Indabo z’amabara avanze : Zikoreshwa n’abanyabukorikori, bashaka gutanga ubutumwa runaka.
*Indabo zirimo amabara ya move : Ni ikimenyetso cy’amahoro, umutuzo n’ubugwaneza. Izo ndabo za move bazitanga zivanze n’iz’amabara y’umweru n’izamabara y’iroza.
*Indabo z’amabara atukura : Ni ikimenyetso cyo kugaragariza umuntu ko umukunda, zikoreshwa cyane umuntu ashaka kugaragaza ibishashi by’urukundo bimugurumana mo. Indabo z’umutuku kandi, zikoreshwa mu gihe cy’iminsi mikuru, zivanze n’andi mabara.
*Indabo z’ibara ry’umweru : Zigaragaza, ibyishimo ufitiye uwo uzihaye bitewe n’ikintu runaka gitumye uzimuha. Zikunda gukoreshwa igihe cy’ubukwe, cyangwa bakaziha umubyeyi wabyaye.



















TANGA IGITEKEREZO