00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Televiziyo y’u Rwanda igiye gutangira kwigisha uko indyo z’Abashinwa zitegurwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 February 2018 saa 01:15
Yasuwe :

Mu kiganiro cyo guteka gisanzwe gica kuri televiziyo y’u Rwanda abayikurikira bagiye kujya bigishwa uko indyo zo mu Bushinwa zitegurwa.

Uko izi ndyo zitegurwa bizatangira kugaragara mu kiganiro cyo guteka cyo mu cyumweru kizwi nka Foodtube gisanzwe gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Umuhango wo gufata amashusho azatambuka muri icyo kiganiro wabereye muri Ambasade y’Abashinwa mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei yasobanuye akamaro k’indyo y’Abashinwa, umuco wayo n’impamvu ari indyo yamamaye ku isi hose nk’uko Ibiro Ntaramakuru Xhinua byabitangaje.

Umuyobozi w’igikoni cya Ambasade y’Abashinwa mu Rwanda, Tao Yukun yatetse indyo zitandukanye z’Abashinwa zizatambuka muri icyo kiganiro zirimo Ginger Chicken, Lamb and Mashed Potatoes, Pickled Kale and Mushroom, Spicy Beef Shreds, Crispy Drumsticks, Chinese Stroganoff n’ibindi.

Umuyobozi wa Televiziyo Rwanda, Kennedy Munyangeyo yavuze ko ikiganiro cyo guteka cyashyizweho ku mpamvu zitandukanye zirimo gusobanurira abaturage gutegura neza amafunguro no kuyagabura neza.

Yavuze ko bajya gutegura ikiganiro ku guteka indyo y’Abashinwa, babisabwe n’abakunzi ba Televiziyo.

Yavuze ko muri Kigali hari restaurant nyinshi z’Abashinwa, bityo benshi bazijyamo baka bifuza uko indyo zabo zitekwa bakajya banabikora bari mu rugo.

Indyo y’Abashinwa ni imwe mu nkingi zigaragaza umuco wabo. Kubera uburyo Abashinwa bari hirya no hino ku isi ndetse n’ingufu z’icyo gihugu mu bintu bitandukanye birimo na sinema, indyo yabo yamamaye no mu bindi bihugu cyane cyane muri Aziya.

Muri iki kiganiro hazagaragaramo uko bategura indyo y'Abashinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages