N’ubwo bikundwa cyane bikaba binakenerwa mu buzima bwacu bwa buri munsi, amavuta menshi, isuku nke n’ibindi ni bimwe mu bijya bituma imiryango myinshi idahaha amafunguro amwe n’amwe akomoka ku ifarini.
Mugufasha abakunzi babyo bajya bifuza kubyitegurira, tugiye kubagezaho uko wakwikorera umugati bita“crepe”
Ibirungo wakwifashisha
150g z’ifarini
Amagi 3
½ cya litiro y’amata
¼ cya litiro y’amazi
¼ cy’akayiko k’icyayi kariho umunyu
50g z’amavuta (butter/beurre )
Ikirayi kimwe
Inzira ucamo ngo ukore crepe:
1. Banza ukore isuku y’ibikoresho byose uza gukenera,
2. Wifashishije Isafuriya cyangwa ikindi gikoresho gifukuye gishobora kuvangirwamo,
– Sukamo ifarini,ongera mo wa munyu naya Butter,
– Mena amagi uyakoroge nyuma uyasuke mu ifarini,
– Vangira hamwe ifarini n’amagi.
– Ongera mo amata ukomeze uvange,sukamo utuvuta duke,ukomeze uvange nyuma sukamo amazi kugirango byorohe,
– Komeza uvange kugeza ubonye binoze nk’ikivuguto
3. Camutsa ipanu, nimara gucamuka neza, Tonyangirizamo amavuta make cyane (Use nk’uyasiga ku ipanu, akwire cya kirayi ugicemo kabiri, kijombeho ikanya maze ugikoze muri ya mavuta ugende uyakwiza mu ndiba y’ipanu, umeze nk’uyasiga),
– Daha kuri ya mvange, maze usuke kuri ya panu ukwize mu mpande zose z’indiba y’ipanu kuburyo ikora ishusho y’uruziga.
– Cungana na crepe kugeza itangiye guhindura ibara ikajya gusa n’umuhondo, uhite uyihindura weguza icyuma cyangwa (spatula) buhoro buhoro, kugirango idashirira, Iyo ihiye imera nka capati ariko yoroshye.
Birashoboka kandi ko ibirungo ushobora kubihindura ukongeramo isukari cyangwa ibindi birungo bitewe no kuryoherwa kwawe.
Kanda hano urebe rumwe mu ngero zo kuyiteka



















TANGA IGITEKEREZO