00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo wakora igihe ufite umwana wirakaza

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 8 May 2012 saa 10:48
Yasuwe :

Mu muco Nyarwanda, ndetse no kw’Isi yose umwana ni umutware. Ababyeyi bakwiye ku musigasira, bakamuha uburere, ndetse byaba ngobwa bakamucyaha kugirango ejo hazaza, azaheshe ishema Umuryango ndetse n’igihugu muri rusange.
Abana benshi bageze mu kigero cy’imyaka 2 kugera kuri 5, barahinduka cyane bakagira imyitwarire idasanzwe, kandi bakagira ingeso yo kwirakaza.
Umwana ugeze muri icyo kigero, ukunze gutesha ababyeyi mutwe, bamubwira kwicara agahaguruka bamubwira kwambara agakuramo (…)

Mu muco Nyarwanda, ndetse no kw’Isi yose umwana ni umutware. Ababyeyi bakwiye ku musigasira, bakamuha uburere, ndetse byaba ngobwa bakamucyaha kugirango ejo hazaza, azaheshe ishema Umuryango ndetse n’igihugu muri rusange.

Abana benshi bageze mu kigero cy’imyaka 2 kugera kuri 5, barahinduka cyane bakagira imyitwarire idasanzwe, kandi bakagira ingeso yo kwirakaza.

Umwana ugeze muri icyo kigero, ukunze gutesha ababyeyi mutwe, bamubwira kwicara agahaguruka bamubwira kwambara agakuramo imyenda, akagira agasuzuguro, agakora ibitandukanye n’ibyo umusabye gukora.

Munsi y’imyaka ibiri umwana, baramusigasira bakamutamika bakamumenyera icyo akeneye, kuko we ataba azi ikiza n’ikibi, yagera ku myaka ibiri kuko aba atangiye kumenya kuvuga, akabona bimwe mubyo bamukorerega batangiye kumubwira ngo na byikorere.

Ibyo bimutera gushaka kwihagararaho, ashaka kumvikanisha uburenganzira bwe bigatuma rimwe na rimwe ujya kumva ukumva aravuze ngo mvaho, ndanze, n’ibindi. Uyum mwaka iyo akaoze ibitajyanye n’ibyo bamusabye gukora iyo bamukangaye arirakaza, kuko ubwenge bwe buba bumubwira ko ariwe uri mu kuri.

Umwana ugeze muri icyo kigero ukunze no kwiriza, aririra iki na kiriya ariko si byiza ko icyo asabye cyose akibona.

Urugero : Hari igihe azaririra ko bashyira isukari nyinshi mu gikoma kandi isukari nyinshi itera indwara zitandukanye, icyo gihe icyo ukora ni ukumusobanurira, kuko aba atangiye kumenya ubwenge.

Iyo ababyeyi batereye iyo bakamwihorera umwana akura yumva ko ari ibisanzwe kwirakaza, ko umuntu icyo ashatse cyose akibona ni bindi.

Muri icyo gihe kitoroshye, ababyeyi bibasaba kwihanganira umwana no Ku mufasha, bamwereka igikwiye gukorwa, batamubwiza inkoni, batamwuka inabi, bakirinda kumuha ibihano bikomeye, ahubwo bakamwiyegereza bakamuganiriza, ariko bakamureba igitsure bakamwereka ko ibyo yakoze ari bibi igihe yakosheje.

Umwana ugeze muri icyo kigero arumva, kandi afata mu mutwe cyane iyo umubujije ikintu, akura aziko ari kibi, akakigendera kure.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages