Muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 29 Ukuboza 2016, abantu batandukanye bagize umwanya wo kwitegereza iyi myambaro y’amoko anyuranye.
Muri SM yo muri Marriot usangamo amashati y’abagabo yise “Gusimbuka urukiramende”, kikaba ari n’ikintu kitari gisanzwe mu mideli y’uyu muhanzi wakunze kwibanda cyane ku byambarwa n’abagore, imyambaro myinshi ikaba ikoze muri Cotton.
Ati “Maze imyaka itatu nkora imyambaro yihariye ku bagore kandi biranyura, nakunze cyane kwita ku bijyanye n’abagore, gukorera abagabo ni ikintu gishya kuri njye.”
Ni iduka ribaye irya kabiri nyuma y’irindi riherereye i Remera mu karere ka Gasabo, intego ikaba gukomeza kwaguka no kugeza iyi mideli ku rwego mpuzamahanga.
Mugabo yavuze ko yibanda cyane ku bintu bigaruka ku muco gakondo, kandi akabikora mu ngano zose bitewe n’abakeneye kwambara, gukorana na Marriott bikaba ari inzira izamugeza ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Hoteli ya Marriott izwi ku rwego rw’Isi, kandi ku mideli nkora, gukorana na yo ni ikigaragaza ko ngomba gukora ibintu byiza, nkeneye kubigeza ku rwego rw’Isi kuko mu mwaka utaha icyo nshaka ni ukwagura ibikorwa, kubigeza hanze y’igihugu, ku buryo gukorana na Marriott byamfasha kugera ku rwego mpuzamahanga.”
Muri iyi myambaro akunda gukora iyo umuntu ashobora kwambara bitewe na gahunda runaka agiye kwitabira, ariko iryo muri Marriott ririmo iyo umuntu yambara agiye muri gahunda ashaka.
Yizera ko azakomeza kwagura ibikorwa bye, kuko urwego rw’imideli mu Rwanda nubwo rutamaze igihe rudahwema kwaguka uko bwije n’uko bukeye, ku buryo urebye uko byagiye bigenda mu bindi bihugu, rushobora kugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu no guhanga imirimo.
Guverinoma y’u Rwanda ikomeza gushyira imbaraga muri gahunda ya ‘Made in Rwanda’ ndetse urwego rwo gukora imyenda rugahabwa umwanya wihariye, mu minsi ishize hakaba haravuyeho imisoro ku bikoresho by’ibanze byifashishwa mu nganda zirimo n’ubudozi.
Ibi bituma hagaragara icyizere ko ibiciro by’imyambaro ikorerwa mu Rwanda bizarushaho kugabanuka.


















TANGA IGITEKEREZO