00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyitwarire ya nyina itari myiza imuteye inkeke

Yanditswe na

Umurerwa Emma -Marie

Kuya 3 May 2012 saa 10:08
Yasuwe :

Ababyeyi bamwe na bamwe bagira imyitwarire itari myiza, bigatuma abana babo bagira ipfunwe muri bagenzi babo, ibi nibyo byabaye kuri uyu mwana w’umukobwa nk’uko yabitangarije IGIHE.
N’Ubwo uyu mwana w’umukobwa yemeye kuganira n’umunyamakuru wa IGIHE ariko yadusabye akomeje ko tutatangaza amazina ye y’ukuri, ariyo mpamvu twahisemo kumwita Mukeshimana muri iyi kuru.
Mukeshimana afite imyaka 18, ni imfubyi y’umubyeyi umwe kuko yabuze se umubyara akaba abana na nyina ndetse na basaza be (…)

Ababyeyi bamwe na bamwe bagira imyitwarire itari myiza, bigatuma abana babo bagira ipfunwe muri bagenzi babo, ibi nibyo byabaye kuri uyu mwana w’umukobwa nk’uko yabitangarije IGIHE.

N’Ubwo uyu mwana w’umukobwa yemeye kuganira n’umunyamakuru wa IGIHE ariko yadusabye akomeje ko tutatangaza amazina ye y’ukuri, ariyo mpamvu twahisemo kumwita Mukeshimana muri iyi kuru.

Mukeshimana afite imyaka 18, ni imfubyi y’umubyeyi umwe kuko yabuze se umubyara akaba abana na nyina ndetse na basaza be babiri, umwe w’imyaka 15, undi afite13 batuye.

Ubwo twaganiraga yatubwiye ko, atewe agahinda cyane n’imyitwarire ya nyina kuri we abona ko atari myiza na gato.

Bijya gutangira…

Byose byatangiye kuva aho se yitabiye Imana. Se amaze gupfa nyina yatangiye kujya ataha igicuku kinishye, ndetse rimwe na rimwe nta natahe, bigatuma Mukamana n’abavandimwe be barara bonyine mu nzu.

Umunsi umwe Mukeshimana na basaza be nk’uko abivuga ngo bakubiswe n’inkuba basanze nyina aryamanye n’umugabo, nyina abonye ko abana bamubonye nti yagira isoni ahubwo ababwira guhita basohoka mu cyumba cye, ahita akinga urugi.

Mukeshimana yagiye agerageza kubwira nyina ko ibyo akora bigayitse, ariko nyine akamutera utwatsi ntashake kumva impanuro z’umukobwa we amubwira ko bitamureba, kandi ko atari umugabo we rero akaba adakwiye kwivanga mu buzima bwe.

Uwo mwana w’umukobwa avuga ko we na basaza be ikibababaza kurusha ho ari ukumva bagenzi babo bababwira ko nyina ari indaya,I byo bibatera isoni n’agahinda kuburyo bumva batagera aho abandi bari.

Yarangije atubwira ko agiye kugisha inama abo mu muryango we bakamubwira icyo gukora. Namwe basomyi ba IGIHE ubwo niba hari inama mwagira uyu mwana w’umukobwa urubuga ni urwanyu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages