00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzu ye irava ku buryo imvura igwa akitwikira umutaka

Yanditswe na

Rachel Mukandayisenga

Kuya 30 April 2012 saa 10:42
Yasuwe :

Nyirandimubanzi Bernadette, Umukecuru w’imyaka 56 utuye mu Mudugudu wa Mucyeli , Akagari ka Nyarutarama , Umurenge wa Buyumba Akarere ka Gicumbi avuga ko aba mu nzu ishaje ku buryo iyo imvura iguye yitwira umutaka ayirimo mu imbere.
Uyu mukecuru wapfakaye mu 1994 aba mu nzu ishaje imbere n’inyuma, amabati yayo yaratobaguritse, inkuta z’inyuma nazo uba ubona zenda kugwa.
Nyirandimubanzi avuga ko iyo imvura iguye ari mu murima cyangwa yagiye ahandi hantu ngo abazi azi ko asanga yahirimye. (…)

Nyirandimubanzi Bernadette, Umukecuru w’imyaka 56 utuye mu Mudugudu wa Mucyeli , Akagari ka Nyarutarama , Umurenge wa Buyumba Akarere ka Gicumbi avuga ko aba mu nzu ishaje ku buryo iyo imvura iguye yitwira umutaka ayirimo mu imbere.

Uyu mukecuru wapfakaye mu 1994 aba mu nzu ishaje imbere n’inyuma, amabati yayo yaratobaguritse, inkuta z’inyuma nazo uba ubona zenda kugwa.

Nyirandimubanzi avuga ko iyo imvura iguye ari mu murima cyangwa yagiye ahandi hantu ngo abazi azi ko asanga yahirimye.

Abanira n’umunyamakuru wa IGIHE yagize ati:”Imvura iyo uguye nta hari mbamfite ubwoba ntekereza ko ntari buyisange, iyo ndi mu murima mba niteguye ko ibikoresho byo mu nzu biri butembanwe n’umuvu bikahansanga”.

Uyu mukecuru akomeza avuga ko kuba muri iyi nzu nta ho bitaniye no kuba ku gasozi, ngo kuko iyo imvura iguye ari nyinshi ajya kugama mu baturanyi cyangwa akemera kuyicaramo yitwikiriye umutaka cyane iyo iguye mu masaha ya nijoro.

Agira ati:”Ndebera mwana wa, iyo imvura iguye n’ijoro ntararyama , ndara n’icaye nitwikiriye umutaka nk’uri kugenda mu muhanda, si ndyama…. “.

Nyirandimubanzi avuga ko usibye kuba imvura igwa akanyagirwa ngo n’ibintu abitse mu nzu biranyagirwa birimo amasafuriya n’uburiri baryama ho.

Agira ati:”Si ngira aho mpagarara, si ngira aho ntekera igikoni na cyo kirava , si ngira aho ryama, muri ibi bihe by’imvura matoro ziba zatose. Zitatoha se bwo wasinzira imvura igutonyangira ku mugongo?”

Uyu mukecuru wabyaye abana umunani, barindwi bakaba barashatse ariko nabo bakaba nta kintu bamufasha kuko ari abakene, avuga ko amaze igihe kinini ajya mu buyobozi gusaba ubufasha ariko kugeza ubu bakaba nta kintu baramufasha.

Agira ati:”Mbora nsiragira mu buyobozi mbasaba ko bamfasha ariko gugeza ubu nta kintu baramarira”.

Akomeza avuga ko kuva yatangira kwiruka mu buyobozi asaba ubufasha, inzu ye imaze gusambuka inshuro ebyiri aho avuga ko kuri ubu amabati ayiriho afashwe n’amabuye gusa.

Agira ati:”Ihora isambuka ariko nta kintu na gito bajya bapfasha, ubwo iherutse gusambuka amabati twasubijeho tuyafatisha amabuye” .

Ikindi kibazo gikomeye uyu mukecuru afite ngo ni icyo kuba nta bwiherero afite ngo kuko umusarani we umaze igihe usenyutse, ubu kwiherera bimusaba kujya mu gihuru cyangwa atira umusarani mu baturanyi.

Ndahayo Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Umudugudu wa Mucyeli uyu mukecuru atuyemo, avuga ko impamvu bamwubakira ari uko atuye mu Mujyi kandi bikaba bitemewe kugira icyo ukora ku nzu iri mu Mujyi cyangwa mu nkengero zawo.

Avuga ko kubaka cyangwa kusana bisigaye bisaba icyangobwa ngo kandi uyu mukecuru ni umukene nta bwo yabona ubushobozi bwo kwishyura igipapuro kimwemerera gusana .

Agira ati:”Nta muturage n’umwe ushobora kugira icyo akora ku nzu adafite icyangobwa kandi na cyo kirahenda “.

Ndahayo avuga ko ikintu gishoboka kugira ngo uyu mukecuru y’ubakirwe ari uko hazabaho kugura ubutaka, akaba yakwemera kugurana ubuta n’umuntu udatuye mu Mujyi maze abaturage bagakora umuganda rusange bakamuzamurira ubundi ubuyobozi bwo hejuru bukabaha inkunga y’amabati.

Mu mafoto:

Nguyu mu nzu ye
Aha yari yicaye mu mbuga
Ngaha aho atekera
Urukuta rw'inzu ye
Imbere mu nzu
Dore inzu ye ni iyi
Ngaha aho arara
Aha naho ni munzu

Foto:Rachel Mukandayisenga


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages