Ibi ni ibitanganzwa na Ingabire Immaculée uyobora urugaga rushinzwe kuvuganira abagore, aho avuga ko ikiruhuko cyagenewe abagore igihe babyauye kuri ubu ari gitoya.
Mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango Nzambazamariya Veneranda ku itegeko ry’umurimo, cyane cyane ingingo ya 62 n’iya 66 y’itegeko No 13/2009 ryo kuwa 27/5/2009, abakozi 70% bagaragaje ko ingingo ya 62 yaryo ikwiye kuvugururwa naho abandi 82% bagaragaza ko ingingo yaryo ya 66 nayo ikwiye kuvugururwa kuko izo ngingo zombi zibabangamye.
Ingabire Marie Immaculée uyobora Urugaga rushinzwe kuvuganira abagore avugana na IGIHE yadutangarije ko iri tegeko ribangamira uburenganzira bw’abagore n’ubw’abana, kuko kugira ngo umwana akure neza bisaba nibura konka amezi 6 ariko iyo uri umukozi batanga ikiruhuko cy’ukwezi n’igice cyo kuba ari kumwe n’umwana ibi rero ngo bituma adakura nk’uko bikwiriye.
Ingabire hari icyo yise igikomeye agira ati“ Igihugu gishishikajwe no guteza imbere umugore ariko mbona bibusanye n’iterambere, kuko n’ubwo bavuga ngo doing business ariko ntabwo umugore yaba atarafata imbaraga ngo akore akazi neza.“
Ingabire yasabye ko hagumaho cya kiruhuko cy’amezi, atatu kuko ngo abona ntacyo cyari gitwaye kandi ngo bakomeje gukora ubuvugizi kugira ngo imibereho y’abagore n’abana irusheho kuba myiza.
Inama y’Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP), yagiranye ikiganiro nyungurana bitekerezo n’abagore bo mu matsinda anyuranye ku wa 04 Kamena 2009, muri Hotel Laico Umubano, mu bayitabye harimo abanyeshuri, abapolisikazi, abihaye Imana, abaforomokazi n’abandi barimo abagore bahagarariye abandi mu nzego zinyuranye.
Asobanura iby’iryo tegeko uwari Perezida w’ihuriro ‘‘FFRP’’ muri icyo gihe Depite Spéciose Mukandutiye, yavuze ko iryo tegeko rishya ritashyiriweho guhima abagore, ahubwo ko ari igisubizo ku bukungu bw’igihugu ndetse n’iterambere ry’umugore wabyaye.
Hon Mukantaganzwa Pélagie, yasobanuye uko ikibazo cyari giteye n’icyateye abadepite kwiga kuri iryo tegeko, hagashyirwaho iririsimbura.
Hon Pélagie, yavuze ko u Rwanda ari igihugu gituwe n’umubare munini w’abagore, ndetse ngo itegeko ryasimbuwe rikaba ryarahaga umugore wabyaye igihe kinini cy’ikiruhuko, kingana n’amezi atatu, hakiyongeraho isaha imwe yo konsa buri munsi, ihabwa umugore wabyaye mu gihe cy’amezi 12.
Ibyo bikaba byari inzitizi ya mbere yakumiraga benshi mu bashoramari bifuzaga gukorera mu Rwanda, ariko bagacibwa intege no kuba bazakoresha abagore badatanga umusaruro uhagije mu kazi, igihe hajemo gahunda zo kubyara.
Ibyo nibyo byatumye itegeko ry’umurimo risubirwamo, bagerageza ku bijyanisha n’uko amategeko ateye ahandi mu bihugu byateye imbere, aho umugore w’umukozi wabyaye ahabwa ikiruhuko cy’ukwezi kumwe, agahabwa n’isaha imwe ku munsi yo konsa mu gihe cy’amezi 6 gusa.
Bajya gushyiraho itegeko rishya ku bijyanye n’ikiruhuko cy’umubyeyi mu Rwanda, ryasohotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 27 Gicurasi 2009, bakaba baritaye no ku kibazo cyo kuba umubyeyi mu kiruhuko adahembwa umushahara we wose ahubwo agahabwa 2/3 byawo, hemezwa ko mu Rwanda umugore w’umukozi wabyaye, azajya agenerwa ukwezi kumwe n’igice cy’ikiruhuko, amasaha yo akaba ntacyo yahindutseho.
Iryo tegeko ngo ryaje ari igisubizo kuko rishimangira uburinganire mu murimo, umugore akabona akazi, agahembwa umushahara we wose, kandi nabo bashoramari akaba nta kikibakumira kuza mu Rwanda.
Ku bijyanye n’ubuzima bw’umubyeyi, naho akaba ngo nta kibazo kizabaho kuko mbere yo gushyiraho iryo tegeko, babanje no kubaza abaganga b’impuguke mu by’ababyeyi n’abana.
Bemeza ko nyuma y’ukwezi kumwe n’igice umugore abyaye aba ameze neza ashobora kujya mu kazi, kabone n’aho yaba yabyaye abazwe, ku bindi bibazo bishobora gutungurana nyuma y’icyo kiruhuko, umubyeyi akaba yemerewe guhabwa ikiruhuko na muganga kikemerwa n’umukoresha we.
Kuri izi mbogamizi zagaragajwe, Tubanambazi Edmond, umuyobozi ushinzwe amategeko y’umurimo akaba n’umujyanama mu by’amategeko muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA), yari yijeje abagore ko Leta irimo gukora ibishoboka byose ngo hashyirweho itegeko rigenga ubwishingizi bwo kubyara. Iri tegeko yongo nir rizafasha kujya riha umugore wabyaye umushahara ungana na 80% bikatwa umubyeyi wabyaye utitabiriye akazi nyuma y’ibyumweru 6 atitabira akazi.
Depute Mukarugema Alphonsine uhagarariye ihuriro ry’abagore mu Nteko ishingamategeko (FFRP) kuri ubu, avugana na IGIHE yatubwiye ko Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda N° 13/2009 ryo kuwa 27/05/2009 aryemera uko riteye kandi nk’abantu bikorera hemejwe ko ikiruhuko cy’umugore abakoresha abagore ari bake ; mu magambo ye yagize ati “Tureba ku mpande zombi nanjye ndi umugore kandi narabyawe ariko abagore bikorera bava ku kiriri bagahita bajya muri bussiness zabo".



















TANGA IGITEKEREZO