Abana bamara igihe kinini batari mu nzu cyangwa ahandi hantu hafunze bibaha amahirwe yo kugabanya indwara z’amaso, zirimo izituma batareba kure (Myopie), kurusha abana bahora bakingiranye munzu.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Le Figaro, ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cy’u Bwongereza bwerekanye ko nko mu Bufaransa ngo hagati ya 25 na 30 % by’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 24 rurwara indwara z’amaso, naho 40% by’abaturage batuye icyo gihugu bakaba barwaye amas,o ariko abana bagize amahirwe yo kuba hanze aho bahura n’urumuri rusanzwe ruturuka ku kirere (Lumière Naturelle) bo batarwara izo ndwara kimwe n’abarererwa mu mazu.
Umuganga witwa Dr Jeremy Guggenheim hamwe n’itsinda bakorana ngo banakoze ubushakashatsi ku bana 7,000 abahungu n’abakobwa bafite hagati y’imyaka 7 na 15 mu gihugu cy’u Bwongereza, aho ababyeyi babo batangaga amakuru ku gihe abana babo bamaze hanze igihe bari hagati y’imyaka 8 ni 9, maze ngo ubushakashatsi bugaragaza ko abana bamaze byibura amasaha 3 ku munsi bari hanze batarwaye amaso nk’abamaraga igihe gito hanze.
Uretse ukutabona urumuri rw’umwimerere ruhagije, ibindi bishyirwa mu majwi n’ubwo bushakashatsi kuba bitera indwara z’amaso, ni nko kureba amateleviziyo cyane ku bana, kwigira ahantu hatari urumuri, no gusoma biyegereje ibyo basoma cyane bakiri bato ariko ngo izo ndwara zishobora no kuba uruhererekane (héréditaire).



















TANGA IGITEKEREZO