00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni iki gituma bamwe mu bana b’Abakozi b’Imana bajya mu ngeso mbi?

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 15 February 2013 saa 03:26
Yasuwe :

Imyitwarire ya bamwe mu bana b’Abakozi b’Imana, cyangwa abandi bigisha ubutumwa bw’ijambo ry’Imana ni kimwe mu bibazwaho na benshi, ahi baterwa kwibaza n’imyitwarire y’abana babo, bamwe mu baganiriye na IGIHE bagerageje gusesengura impamvu zaba zitera ibi. Kuba abana b’abakozi b’Imana bakunda kunanirana nk’uko bamwe mu baganiriye na IGIHE babitangaje, ngo ahanini bituruka ku kuba ababyeyi babo babasharirira cyangwa se bakabahatira ibintu batumva neza ugereranije n’ikigero baba bagezemo, (…)

Imyitwarire ya bamwe mu bana b’Abakozi b’Imana, cyangwa abandi bigisha ubutumwa bw’ijambo ry’Imana ni kimwe mu bibazwaho na benshi, ahi baterwa kwibaza n’imyitwarire y’abana babo, bamwe mu baganiriye na IGIHE bagerageje gusesengura impamvu zaba zitera ibi.

Kuba abana b’abakozi b’Imana bakunda kunanirana nk’uko bamwe mu baganiriye na IGIHE babitangaje, ngo ahanini bituruka ku kuba ababyeyi babo babasharirira cyangwa se bakabahatira ibintu batumva neza ugereranije n’ikigero baba bagezemo, dore ko baba baranabahatiye kujya mu nzu y’Imana ku ngufu bakiri bato.

Bamwe mu bana bemera ko baretse inzira y’agakiza barimo umusore Muhire Moses w’imyaka 20 wahoze ari Umukirisito muri rimwe mu madini yo mu Rwanda ati “Data ni Pasiteri ariko yakomeje kujya anjyana gusenga rimwe na rimwe nifitiye izindi gahunda, nza kumuhunga nigira kuba i Huye barambura, ngaruka bemeye kumpa amahoro n’ubwisanzure bwanjye mu rugo. Kugeza ubu ndamwubaha ariko si nifuza no kongera kuvuga rumwe n’ababyeyi ku birebana n’iby’amadini yabo. Gusa nemera Imana.” Anavuga ko akigera i Huye ari bwo yakoze buri cyose yabuzwaga ku mugaragaro.

Umugabo w’abana batatu utarifuje gutangaza amazina ye ariko w’Umukirisito, avuga ko iyo umwana ageze mu kigero cyo kwifatira ibyemezo afite nk’imyaka 17 kuzamura, agenda ashaka kwigobotora ingoyi iba yaramuboshye, bityo ugasanga ibibi byose atigeze akora ubwo yari akiri munsi y’amategeko y’ababyeyi be ashaka kubigerageza.

Mu Kiganiro n’umwe mu ba pasiteri utifuje gutangaza umwirondoro we, nawe yavuze ko ibi bibaho: “Sinabihakana kuko ibyo bireze cyane abo bana barahari. Gusa ni kimwe n’uko hari n’abana bakomeza kumvira bakaguma mu nzira nziza. Inama natanga ni uko ababyeyi bajya batangira kuganiriza abana babo hakiri kare kuko iyo bakuze bakabivamo nibwo bahita batwara inda zitunguranye kuko batigishijwe, abandi bakiba kubera ibigare bagendana nabyo, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi.”

Anavuga ko bamwe muri aba bana usanga ngo iyo bagumye mu itorero hari igihe bananirana kuko baba bafite ababyeyi babo bakomeye. Gusa ngo ntibibuza itorero kubahana kuko bagera aho bagashyirwa inyuma y’itorero mu gihe banze kumvira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages