Uyu ni umugabo witwa Musengimana Cyprien uzi wari uzwi ku izina rya Rugamba yari atuye mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Mbuye, wapfuye ku Cyumweru tariki ya 9 Nzeri 2012, azize indwara, yari amaze kugabira inka abaturage basaba ijana.
Musegimana wigeze kuba Konseye w’icyari Segiteri Mbuye mu gihe kigera ku myaka umunani nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yitabye Imana ku itariki ya 9 Nzeri 2012, aguye mu bitaro by’i Masaka azize indwara y’umwijima.
Mu mwaka wa 2010, uyu mugabo hamwe n’abandi bagenzi be bashimwe na Perezida Kagame muri Hotel Serena ku Gisenyi, kubera uburyo bafashije muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’, dore ko uyu we yari yarabitangiye na mbere y’uko iyi gahunda ikwiza mu gihugu hose, ubu abazwi yari amaze kugabira basaga ijana.
Musengimana wavutse mu mwaka w’1952, kuri ubu yafatwaga nk’umugabo w’inyangamugayo ndetse bamwe bari baramuhaye akabyiniriro ko kumwita ‘Umuvunyi’ nk’uko bitangazwa na Rubabaza Jamvier umwe mu nshutize za hafi uhamya ko yari umuntu wafashaga abantu kuva mu makimbirane, kuba umwe ndetse akanabagira inama yo kwiteza imbere.
Ngirinshuti Ramathan we agira ati” Njye icyo navuga ni uko Rugamba yabage inshuti begeza aho ahinduka umubyeyi, sinakwibagirwa ibikorwa bye, bimwe na n’ubu nibyo nkigenderaho, kuko yafashije abantu kubana mu mahoro kandi abagira inama.
Biteganyijweko Musengamana ashyigurwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Nzeri 2012 mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Mbuye mu Ntara y’Amajyepfo.



















TANGA IGITEKEREZO