Kugira ngo ubashe kumenya igitera umwana kurira, reba mu maso ye, ibi ni ibyashyizwe ahagaragara n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Valencia muri Espagne aho bavumbuye impamvu zishobora kuba zitera umwana kurira.
Bifashishije indiro y’abana 20 b’impinja bafite kuva ku mezi 3 kugeza ku mezi 18 n’uburyo ababyeyi babo babyitwaramo, bakuyemo isomo rishobora kwifashishwa na bamwe mu babyeyi baba bamaze igihe gito ari ubwa mbere bibarutse.
Amakuru duksha Telegraph avuga ko hakurikijwe inyigo yakozwe byagaragaye ko iyo umwana arira afunguye amaso bisobanura ko yagize ubwoba cyangwa arakaye, ariko iyo arira amaso ye afunze bisobanura ko hari ahantu ababara.
Hibanzwe ku rusaku umwana ateza iyo arira bishobora kugaragaza agahinda afite, ashobora kurira gake igihe afite akababaro, ariko akarira cyane iyo afite ubwoba cyangwa ari kubabara ahantu.
Nk’uko bitangazwa na Dr Mariano Choliz, wayoboye ubu bushakashatsi mu Ikinyamakuru “Espagne Spanish Journal” Yagize ati “Kurira ni uburyo bumwe umwana ashobora kwifashisha atanga ubutumwa, ashaka kumenyekanisha icyo akeneye no kwerekana ko atamerewe neza muri we. Niyo mpamvu hari utabizi bigoye kugira ngo amenye mu by’ukuri ikiriza umwana byaba igihe umwana arizwa n’akababaro, cyangwa ubwoba niyo mpamvu iyo umwana arira abitewe n’ubwoba cyangwa no kurakara bigaragazwa n’uko arira amaso ye afunguye, ubundi akayafunga iyo arizwa n’ububabare”.
Umwanzuro watanzwe ni uko kurira k’umwana ari bwo buryo bugaragariza umubyeyi uburyo amerewe, kuko ubwoba cyangwa amarira bigoye kubitandukanya.



















TANGA IGITEKEREZO