Bamwe na bamwe mu bagore, ntibishimira umubyibuho kuburyo usanga bakora iyo bwabaga, ngo barebe ko bananuka.
Amakuru dukesha ikinyamakuru kitwa Fammes actuelle, aratangaza ko abagore 53% bo mu gihugu cy’u Bufaransa, batishimira umubyibuho, aho bamwe muri abo bagore bari hagati y’imyaka 35 na 54 usanga bagiye gukora imyitonzo ngororamubiri Itandukanye ngo barebe ko bananuka.
Kimwe mu bice by’umubiri ngo bifuza ko cyananuka ni inda, kuko idatuma bambara ya myenda yo kogana igihe hashyushye. Abagera kuri 21% ngo babangamiwe n’amaguru yabo abyibushye.
Igitangaje ariko ngo ni uko abagore bagera kuri 51% bari hagati y’imyaka 35 na 54 babangamirwa nuko uruhu rwabo rugenda rusaza, naho abari hagati y’imyaka 18 na 35 bo bavuze ko banyuzwe n’uko bateye.
Abo bagore ngo basanze kubagisha bimwe mu bice by’umubiri bibyibushye cyane aricyo gisubizo, n’ubwo hari ni bindi bashobora gukora bikabafasha kugabanya umubyibuho.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagore 1,000 bo mu gihugu cy’u Bufaransa mu kwezi gushize.



















TANGA IGITEKEREZO