Ni ibirori byabaye ku Cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021, bibera muri The Manor Hotel iherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.
Muvandimwe Jean Marie Vianney amaze imyaka umunani akundana na Umwali Rurangwa Irène uzwi ku izina rya Soleil.
Ku Cyumweru, uyu mukinnyi yapfukamye hasi maze asaba umukunzi we ko yazamubera umugore w’isezerano ndetse undi arabyemera, mu kubishimangira ahita amwambika impeta.
Abajijwe icyo yakundiye Umwali Rurangwa Irène bamaranye imyaka umunani yose bakundana, Muvandimwe yabwiye IGIHE ko ari byinshi birimo umuco.
Ati “Impamvu tumaranye igihe ni uko dukundana by’ukuri. Ni mwiza kandi afite umuco. Akunda Imana kandi yubaha akazi kanjye.“
Muvandimwe amaze imyaka itandatu muri Police FC yagezemo avuye muri Gicumbi FC. Kuva mu mwaka ushize yagiye agorwa n’imvune binamuviramo gutakaza umwanya ubanzamo.
Si kenshi abakinnyi b’umupira w’amaguru bakunda kugaragaza abakunzi babo, n’ababikoze usanga baba baramaze kwemeranya ko bazabana nk’umugore n’umugabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!