Zimwe mu mpamvu zateye iri gabanuka, iki kigo kivuga ko ari ukubera icyorezo cya Covid-19 cyatumye hajyaho ingamba zibuza abantu guterana ari benshi bituma ubukwe nabwo buhagarikwa.
Nyuma y’icyumweru kimwe Coronavirus igeze mu Rwanda, hashyizweho Guma mu Rugo yamaze iminsi 40 nta muntu uva mu rugo, icyo gihe cyose nta muntu wakoraga ubukwe yaba imbere y’amategeko, mu rusengero cyangwa mu gusaba no gukwa.
Nyuma y’aho, ingamba zagiye zoroshywa ubukwe burafungurwa ubundi zigakazwa bugahagarikwa, bigakorwa hagendawe k’uko icyorezo cya Covid-19 kimeze mu gihugu ndetse n’ubu niko bikimeze.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe imibare ifitanye isano n’ubwiyongere bw’abaturage muri NISR, Ndakize Michel, yabwiye RBA ko indi mpamvu yatumye imibare y’abasezerana imbere y’amategeko igabanuka ari imirenge imwe n’imwe ituzuza neza abashyingiwe.
Avuga akamaro ko gushyingiranwa imbere y’amategeko yagize ati “Iyo umuntu ashyingiwe imbere y’ubuyobozi ingo ziratekana, abashyingirwa bumva neza icyo bagiye gukora, bakemeza n’uko bazacunga umutungo wabo.”
“Iyo abahungu n’abakobwa bishyingiwe batarageza imyaka 21 bivuze ko habaye gucikiriza amashuri, bazabyara abana benshi kuko bishyingiye kare, ikindi iyo bigenze gutyo impfu z’ababyeyi bapfa babyara zirazamuka kuko babyara bakiri bato.”
Abakobwa bari hagati y’imyaka 21 na 29 nibo basezeranye ari benshi, mu gihe abasore bo abenshi ari abafite hagati y’imyaka 25 na 34 ariko aba bose nta n’umwe wari warigeze ushakaho na rimwe.
Akarere ka Gasabo niko kagize abantu benshi basezeranye imbere y’amategeko kurusha utundi bangana na 2.746, gakurikirwa n’aka Nyarugenge gafite 1.964.
Uturere twasezeranyije abantu bake ni utwa Kirehe yo mu Burasirazuba ifite 465 na Burera yo mu Majyaruguru ifite 506.
98,1% by’abashyingiranywe imbere y’amategeko mu Rwanda basezeranye ivangamutungo risesuye mu gihe 1,5% basezeranye ivangamutungo muhahano naho 0,4% basezerana ivanguramutungo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!