00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akari ku mutima wa Miss Nishimwe Naomie nyuma yo kwambikwa impeta y’urukundo

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 29 January 2024 saa 07:28
Yasuwe :

Nishimwe Naomie ufite ikamba rya Miss Rwanda mu 2020, yahishuye ko akiri mu byishimo byo kwambikwa impeta y’urukundo na Michael Tesfay ndetse ko yiteguye urugendo rushya rw’ubuzima bwabo.

Binyuze mu kiganiro Miss Nishimwe Naomie yashyize ku rubuga rwa YouTube, yagaragaje ko n’ubu atarakira kwitwa fiancé gusa uko bwije n’uko bukeye agenda abyiyumbamo.

Ati “ Ntabwo nari mbizi neza ko bigiye kuba, ariko mu by’ukuri ntabwo ndi kubyumva abantu ntabwo bashobora kubyumva , benshi bari kunshimira ariko ntabwo mbyumva , gusa uko iminsi igenda ishira ni ko ngenda ndushaho kubyiyumvamo, sindamenyera ijambo ryo kuvuga ngo fiancé .”

“Mfite amatsiko yo gusezerana n’urukundo rw’ubuzima bwanjye, inshuti yanjye magara, ndibuka dufata amafoto numvaga ntarabona amagambo yo gushyira kuri Instagram, numvaga nshaka kwandika amagambo atandukanye n’ayo abandi bose banditse, ariko hari amakarita yampaye meza nzayabereka, gusa uyu mwaka ni uwanjye , sinshaka amagambo mabi cyangwa avuga ibitandukanye.”

Ku munsi wo kumwambikwa impeta tariki 1 Mutarama 2024, Michael yabanje kubwira Naomie ko yifuza guhura na se akamuganiriza ku mishinga asanzwe akora.

Naomie ni we wandikiye se amubwira ko hari umuntu ushaka guhura nawe dore ko uyu mubyeyi amufata nk’inshuti ye abwira buri kimwe cyose.

Ati “Nari mfite ibyiyumviro by’uko ashobora kubikora kuko yarambwiye ngo ashaka guhura n’ababyeyi banjye ntabwo nahise mbyiyumvisha, njye ndi umuntu wanga untungura, gusa yarambwiye ngo ashaka kubaganiriza ku mirimo akora.”

“Narabimubwiye ava mu kazi yari arimo araza arahagera gusa njye nari mu bikorwa bya Zoë nza kuza nyuma nsanga papa ari kuganira na Mama ariko mama ntazi guhishira ibintu yabaye nkubimbwiraho.”

Naomie ni we wagiye kwifatira umukunzi we aho atuye dore ko undi yari yabyanze, gusa uburyo uyu musore yahumekaga ngo bwari butandukanye n’ubusanzwe, ibi byarushijeho gutungura Naomie atangira gukeka ko hari ikigiye kuba.

Naomie yavuze ibirori byo kwambikwa impeta bikimara kuba nyuma yaho bahise basohokera muri Zanzibar ndetse ni rwo rwari urugendo rwa mbere akoze mu 2024 ari kumwe n’umukunzi we (fiancé nk’uko asigaye amwita).

Ni urugendo bari barateguye mbere y’uko umwaka utangira mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’amavuko dore ko bose bavuka mu kwezi kwa Mutarama.

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kumvikana mu itangazamakuru kuva muri Mata 2022.

Kuva icyo gihe yaba Nishimwe Naomie na Michael Tesfay bahorana agatoki ku kandi mu ngendo zitandukanye no mu bikorwa bakora mu Rwanda no hanze yarwo.

Miss Nishimwe Naomie yavuze ko n'ubu atarakira ko yambitswe impeta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .