Nk’uko integuza yabwo ibigaragaza, ubukwe bwa Nkurunziza na Nkusi buteganyijwe tariki 2 Nyakanga 2023.
Nta makuru menshi yatangajwe ku bukwe bwabo, cyane ko ubutumire buzasohoka mu minsi iri imbere.
Mu mpera z’umwaka ushize, tariki 29 Ukuboza 2022, ni bwo Nkurunziza yafashe icyemezo yambika umukunzi we impeta, bemeranya kurushinga.
Nkurunziza na Gogo bamaze igihe bakundana nubwo urukundo rwabo rutigeze rumenyekana cyane mu itangazamakuru.
Uyu musore azwi cyane ku nk’umunyamakuru w’imikino wanyuze mu binyamakuru bitandukanye birimo Isango Star akorera ubu, Umuseke, Radio1, Radio Flash n’ibindi binyuranye.
Uretse kuvugira Rayon Sports, Nkurunziza asanzwe ari n’umukunzi w’iyi kipe igira abafana benshi mu Rwanda, kongeraho Manchester United yo mu Bwongereza.
Gogo witegura kurushinga na Nkurunziza, ni umufana wa APR FC na Arsenal, akaba yarihebeye bikomeye izo kipe zombi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!