Ku wa Gatandatu nibwo uyu mukinnyi yakoze ubukwe, aho we n’umukunzi we basezeranye mu idini ya Islam aho baba mu Bubiligi.
Bizimana Djihad yemereye IGIHE ko gusezerana imbere y’amategeko no kwakirwa n’imiryango yabo bizabera i Rubavu ahatuye umuryango we muri Nyakanga uyu mwaka.
Tariki 8 Werurwe 2021 ni bwo uyu mukinnyi yasabye umukunzi we ko byarenga gukundana bisanzwe, ahubwo akamubera umugore undi na we akamubera umugabo.
Bizimana Djihad na Simbi bamaze igihe bakundana cyane ko bose batuye mu Bubiligi aho uyu mukinnyi amaze imyaka itatu akinira ikipe ya Waasland-Beveren.
Mu minsi ishize, Bizimana yari yatangaje ko ashobora gutandukana na Waasland-Beveren ku mpera z’uyu mwaka w’imikino nubwo amasezerano ye amwemerera kuba yayikinira undi mwaka umwe.
Waasland-Beveren yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kuba iya 17 mu makipe 18 muri uyu mwaka w’imikino wa 2020/21 ndetse ikanatsindwa na Seraing mu mikino ya play-offs.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!