Byiringiro Lague amaze igihe akundana na Uwase Kelia bamenyanye mu 2018 mbere y’uko uyu mukinnyi azamurwa mu Ikipe Nkuru ya APR FC.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Nzeri 2021, ni bwo Byiringiro Lague na Uwase Kelia basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Nyarugenge.
Byiringiro w’imyaka 21 na Uwase w’imyaka 22, basezeranye uyu munsi mu gihe ku wa Kabiri ari bwo uyu mukinnyi yambitse umukunzi we impeta, amusaba ko bazabana.
Icyo gihe, Byiringiro yashyize ifoto kuri Instagram ye, igaragaza ibiganza byabo byombi, ayikurikiza amagambo agira ati “isezerano ni ubu n’iteka ryose.”
Amakuru avuga ko ubukwe bwabo buzaba mu Ukuboza mbere y’uko uyu mwaka wa 2021 urangira.
Byiringiro yazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018 avuye muri Intare FC yagezemo avuye muri Vision FC.
Yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona ya 2019/20 n’ibitego bitanu muri 2020/21.
Kuri ubu, ntabwo ari gukina nyuma yo gukomereka mu gahanga ubwo u Rwanda rwakinaga na Kenya mu ntangiriro z’uku kwezi.
Byitezwe ko azasubira mu kibuga nyuma y’amezi agera hafi kuri atandatu ndetse akaba ashobora kuzajya akina yambaye ‘casque’ kuko igufa ryo mu gahanga ryangiritse.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!