Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 28 Kamena 2019.
Baherekejwe n’inshuti n’imiryango ku mpande zombi, DJ Miller n’umukunzi we babanje gusobanurirwa itegeko rigenga umuryango n’abantu, rikubiyemo ibijyanye n’inshingano z’umugabo n’umugore, ikoreshwa ry’umutungo n’ibindi.
DJ Miller wari wambaye ishati n’ipantalo by’umukara byakozwe n’inzu ya Moshions na Hope Nigihozo wari wambaye ikanzu y’umweru irimo ibara ry’umukara.
Buri umwe yamanitse akaboko k’iburyo arahirira ko agiye kubana na mugenzi we bakurikije amategeko ya Repulika y’u Rwanda, barangije barabisinyira.
Imihango y’ubukwe irakomereza i Kinyinya mu busitani bwa Ineza Garden aho bari busezeranire imbere y’Imana.
Aba bombi bamenyanye mu 2013 bahuriye muri restraurant batangira bavugana byoroheje biza kuvamo urukundo rweruye.
Mu ijoro ryo ku wa 5 Werurwe 2019, nibwo Dj Miller yambitse impeta y’urukundo Hope amusaba ko bazabana akaramata undi nta kuzuyaza ahita abimwerera.
DJ Miller ni umwe mu bavanga imiziki bahagaze neza mu Rwanda, abarizwa mu itsinda rya Dream Team DJs ririmo DJ Marnaud, DJ Toxxky na DJ Julz.
Yagiye akorana n’abahanzi batandukanye nka Peace Jolis bakoranye “1 Million C’est Quoi” “Irijoro Ni Bae” irimo Knowless, Dream Boys na Riderman na Stamina yakoranye na Social Mula.



















TANGA IGITEKEREZO