00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Emmy Vox agiye kurushinga nyuma yo gukora igitaramo cy’amateka

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 3 September 2023 saa 07:53
Yasuwe :

Nyuma yo gukora igitaramo yita ko cyahoze ari inzozi ze, Emmy Vox uramya akanahimbaza Imana, agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Nathalie Justine bamaranye imyaka ibiri mu rukundo.

Amatariki y’ubu bukwe yagiye hanze nyuma y’umunsi umwe akoze igitaramo cya mbere yise “Amateka” yamurikiyemo album y’indirimbo icyenda, cyabereye muri Camp Kigali ku wa 1 Nzeri 2023.

Ubukwe bwa Emmy Vox na Nathalie buteganyijwe kuba ku wa 4 Ugushyingo 2023.

Nathalie Justine umaze imyaka ibiri akundana na Emmy Vox ni Umunyarwandakazi wavukiye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ubu atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Emmy Vox na Nathalie Justine bagiye gukora ubukwe nyuma y’amezi 11 bahanye isezerano ryo kubana mu mategeko ryabaye ku wa 12 Mutarama 2023.

Emmanuel Sibomana uzwi nka Emmy Vox aherutse gukora igitaramo cye cya mbere yise “Amateka” yahuriyemo Israel Mbonyi, Bosco Nshuti na True Promises Ministries.

Emmy Vox umaze imyaka itatu muri muzika amaze gukora indirimbo 13 z’amajwi n’amashusho.

Emmy Vox na Nathalie Justine bahanye isezerano ryo kubana mu mategeko ku wa 12 Mutarama 2023
Ubukwe bwa Emmy Vox na Nathalie buteganyijwe kuba ku wa 4 Ugushyingo 2023
Uyu munsi Emmy Vox ni umwe mu baririmbyi bashya bagezweho muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana. Ku wa 1 Nzeri 2023, yakoze igitaramo yise icy'amateka kuri we
Emmy Vox na Nathalie Justine bamaze imyaka ibiri bari mu rukundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages