Hagenimana Benjamin uzwi nka Gicumbi, ni umwe mu banyamakuru b’imikino bakunzwe n’abatari bake kuri Radio 10 no mu gihugu. Akunze kumvikana cyane mu kiganiro cya nimugoroba cyitwa ‘Ten Zone’ no kogeza imipira yo ku mugabane w’u Burayi.
We n’umukunzi we, Umuhoza Delphine, bamaze gushyira hanze amatariki y’ubukwe bwabo. Umuhango wo gusaba no gukwa uzaba tariki ya 19 Nyakanga kuri Rainbow Hotel ku Kicukiro mu gihe gusezerana imbere y’Imana bizabera muri Kiliziya ya Lycée Notre Dame de Citeaux ku munsi uzakurikiraho.
Tariki ya 30 Ukuboza 2018 ni bwo Gicumbi yateye ivi, asaba Delphine Umuhoza ko yazamubera umufasha, na we arabyemera. Iki gikorwa cyakurikiwe n’ubutumwa bombi bashyize ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko basazwe n’ibyishimo batewe n’indi ntambwe bateye mu rukundo rwabo.
Hagenimana Benjamin Gicumbi na Delphine Umuhoza bigeze gukorana kuri Radio/Tv 10, aho uyu mukobwa yari azwi mu kiganiro cyitwa Prime 10, gusa ubu asigaye yikorera ibijyanye no kwita ku bwiza bw’abakobwa (makeup).



















TANGA IGITEKEREZO