Umunyabugeni Jason ufite inzu ikora imitako itandukanye ndetse n’impeta ya Bespoke Jewellery iherereye mu Mujyi wa Beverly Hills i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashatse igisubizo kuri icyo kibazo maze akora impeta izajya itamaza uwubatse urugo uzajya agerageza guca inyuma mugenzi we.
Inkuru yanditswe ku rubuga elcrema ivuga ko uyu munyabugeni yasanze ko abagore cyangwa abagabo iyo bashaka guca inyuma abo bashakanye babanza bagakuramo impeta kugira ngo bigaragare ko bakiri ingaragu.
Iyi mpeta yakozwe na Jason yo ngo izajya ishyira ikimenyetso ku rutoki rw’uwayambaye cy’uko yashyingiwe kugira ngo ibyo bibashe kuburira uwo benda gukorana imibonano mpuzabitsina ko atari ingaragu ndetse uramutse wamubeshye yahita akuvumbura.
Iyo mpeta ikozwe mu buryo igihe urimo kuyikuramo ikwandikaho ku rutoki ko washyingiwe. Mu buryo buzimije igaragaza ijambo “deirram” warisoma uturutse inyuma bikaba “married”, bisobanuye uwashyingiwe.
N’ubwo iyi mpeta yakozwe kugira ngo ababeshywaga bagakoreshwa imibonano mpuzabitsina bibonere ukuri, ngo nta cyizere ko izacyemura burundu ibijyanye no gucana inyuma kuko hari n’abasambana n’abantu bazi neza ko bafite abagore cyangwa abagabo cyangwa se bagasambana ayambaye (impeta) bitagombye kuvuga ko bayikuyemo ngo bagamije kubeshya.
Ikindi cyibazwa kuri iyi mpeta ni uko kuba umwe mu bashakanye ashobora gusaba mugenzi we kuyambara byaragaza ko atamufitiye icyizere nabyo bikaba byakurura amakimbirane hagati yabo.






Ibitekerezo 0